MU MAFOTO: Babuwa Samson yasezeranye imbere y’amategeko

Rutahizamu wa Sunrise FC ukomoka muri Nigeria,Omoviare Babuwa Samson yasezeranye imbere y’amategeko n’umunyarwandakazi Mutoni Maureen bamaze umwaka bakundana.

Umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko wabaye kuri uyu wa Kane tariki 16 Gicurasi 2019 mu Murenge wa Niboye mu Murenge wa Kicukiro, Umujyi wa Kigali. Umuhango wo gusaba no gukwa ngo bazawukora muri Nzeri uyu mwaka nkuko Babuwa yabitangarije Rwandamagazine.com.

Iyo umubajije icyatumye ahitamo Mutoni Maureen, Baboua akubwira ko ari uko yasanze ari umukobwa wihariye kandi umukunda.

Ati " Ni umukobwa wihariye, sinzi uko nabigusobanurira. Namukundiye ko yubaha, agira ubumuntu ariko by’umwihariko akaba angaragariza urukundo rusesuye. Ndashimira Imana ko navuye i Lagos (Nigeria) nje mu kazi mu Rwanda, nkanahabona urukundo nyarukundo"

Yakomeje avuga ko gushaka umugore bizamufasha cyane mu mwuga we.

Ati " Bizamfasha cyane kuko ubu ngiye kwita cyane ku mwuga wanjye , nta bindi bindangaza nzongera guhura nabyo."

Kugeza ubu Babuwa Samson niwe uyoboye ubusatirizi bwa Sunrise FC kuko amaze kuyitsindira ibitego 11 kugeza ku munsi wa 27 wa Shampiyona, Azam Rwanda Premier League. Umwaka ushize nabwo yari yatsindiye iyi kipe ibitego 8. Yageze muri Sunrise FC muri saison ya 2016/2017.

Bamaze uwamwaka bakundana

PHOTO: Boris Images

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Mugabo

    Congratulations Rutahizamu wacu! Now you are Real Man!

    - 18/05/2019 - 07:28
Tanga Igitekerezo