Miss Rwanda yakatiwe gufungwa amezi atatu asubitse

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro mu mujyi wa Kigali rwahamije Miss Rwanda uriho ubu ibyaha byo gutwara imodoka yasinze no gutwara imodoka nta ruhushya afite, rumuhanisha igifungo gisubitse cy’amezi atatu n’amande y’amafaranga 190,000.

Divine Muheto wari umaze iminsi 18 afunze, umucamanza yavuze ko adahamwa n’icyaha cyo guhunga aho yakoreye impanuka.

Umucamanza yategetse ko Muheto – utari waje mu isomwa ry’urubanza - ahita arekurwa.

Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa umwaka umwe n’amezi umunani, na bwo ntibwari bwaje kumva isomwa ry’uru rubanza – ntibizwi niba buzajuririra uyu umwanzuro.

Muheto ni umukobwa w’umwe mu bapolisi bakuru mu Rwanda Assistant Commissioner of Police Francis Muheto, mu ntangiriro z’iki cyumweru, umuvugizi w’igipolisi yabwiye abanyamakuru ko kuba ari umukobwa w’umupolisi mukuru "bitamubuza gukurikiranwa" ku byaha.

Muheto w’imyaka 21 yafunzwe kuva tariki 20 z’ukwezi gushize. Ari imbere y’urukiko mu cyumweru gishize, yemeye icyaha cyo gutwara imodoka yanyoye no kugonga ibikorwa remezo.

Yagize ati: “Ariko sinemera ko nahunze kuko imodoka nayirekeye aho. Nagize ubwoba kuko abantu bahuruye ari benshi ntinya ko bangirira nabi. Police ihageze nagarutse ubwanjye.”

Uyu munsi umucamanza yamugize umwere kuri icyo cyaha yahakanye, maze avuga ko amukatiye amezi atatu y’igifungo gisubitse ku byaha yemeye, n’amande y’amafaranga 190,000.

Muheto yamenyekanye mu 2022 ubwo yatsindaga abandi bakobwa mu irushanwa rya Miss Rwanda, mbere y’uko leta irihagarika kubera ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina byashinjwe abariteguraga.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo