Polisi yatangaje ko yafunze umukobwa ufite ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda imushinja ibyaha birimo “gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo”, “kugonga no kwangiza ibikorwa remezo” no guhunga nyuma y’ibyo.
Mu itangazo, Polisi ivuga ko Divine Muheto adafite uruhushya rwo gutwara imodoka. Muheto ntacyo aravuga ku mugaragaro ku byaha ashinjwa na polisi.
Muheto w’imyaka 21, yamenyekanye mu 2022 ubwo yatsindaga abandi bakobwa mu irushanwa rya Miss Rwanda, mbere y’uko leta irihagarika kubera ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina byashinjwe abariteguraga.
Polisi yatangaje ifatwa rya Muheto uyu munsi, nyuma y’iminsi hari amakuru ahwihwiswa ko uyu mukobwa yakoze impanuka mu muhanda kandi yaba yarahise atabwa muri yombi.
Gutwara imodoka wasinze bihanishwa ihazabu y’amafaranga 150,000 y’u Rwanda, kongeraho iminsi itanu y’igifungo muri kasho ya polisi. Mu myaka ya vuba aha abantu ibihumbi bafunzwe na polisi mu bikorwa byayo byo gufata abatwara imodoka ‘basinze’.
Kwemeza ko utwaye imodoka yanyoye inzoga zirengeje igipimo gituma ahanwa byagiye bigibwaho impaka.
Mu 2022, umwe mu bari bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yareguye nyuma asaba imbabazi ko yari yafashwe atwaye imodoka yasinze.
Gushyira ingufu mu iyubahirizwa ry’amategeko yo mu muhanda byagabanyije impanuka muri rusange n’impanuka zahitanaga abantu mu mihanda mu Rwanda, nk’uko leta ibivuga.
Polisi ivuga ko ikirego irega Muheto cyashyikirijwe ubushinjacyaha. Ubushinjacyaha bushobora kuregera urukiko akagezwa imbere y’inkiko cyangwa ntibubikore.
BBC
/B_ART_COM>