Miss Bright Ines Ruhengeri 2022 mu bifatanyije na Visit Musanze gusangira Pasika n’abana (Amafoto)

Barangajwe imbere na Miss Bright INES Ruhengeri 2022, Tumukunde Ornella, ku bufatanye na SODEI- Dufatanye na VIKA Inspiration, Visit Musanze iri hamwe n’abayobozi batandukanye yasangiye Pasika n’ababyeyi n’abana bo mu Kagali ka Kivumu, Umurenge wa Kimonyi, Akarere ka Musanze.

Igikorwa cyateguwe na VISIT MUSANZE muri gahunda yo gufasha Akarere kwesa imihigo, cyabereye ku mashuri ya Centre Scolaire ya Kivumu ku Cyumweru, tariki ya 17 Mata 2022.

Cyaranzwe no gusangira n’ababyeyi n’abana bo muri aka Kagali ka Kivumu ibirimo amagi, igikoma kirimo amata n’umugati ugizwe n’intungamubiri, byateguwe na Miss Bright INES Ruhengeri 2022, Tumukunde Ornella ari kumwe n’ibisonga bye.

Umuyobozi Mukuru wa Visit Musanze, Ntwari Eric ‘Muganga’, yashimiye abasaga 550 bitabiriye iki gikorwa. Yavuze ko intego z’uyu mushinga atari umwambaro mwiza gusa, ahubwo ari uburyo bwose bushoboka buzagaragaza Akarere avukamo neza binyuze mu isuku y’Umujyi, ubukerarugendo, ubugeni, kurwanya imirire mibi no gukumira ibyorezo.

Ati “Ubutumwa bwinshi, 75% , Visit Musanze ibunyuza muri siporo n’impano zinyuranye.”

Yongeyeho ko ibyakozwe ari intangiriro ndetse bazakomeza gushyigikira Akarere ka Musanze mu bikorwa bigamije iterambere n’imibereho myiza y’abagatuye.

Ati “Igikorwa cyo gusangira n’abana n’ababyeyi muri aka gace ka Kivumu cyagenze neza kuko cyitabiriwe ku kigero cya 140% kuko abana barenze cyane abateganyijwe ndetse baherekezwa n’ababyeyi babo. Mwabonye ko Nyampinga wa INES yaganirije ababyeyi n’abana kuri gahunda y’indyo iboneye no kwirinda igwingira nk’uko biri mumihigo ye.”

Mu bitabiriye iki gikorwa, harimo kandi Hakizimana Jérôme uyobora Njyanama y’Umurenge wa Kimonyi, uhagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore, Kamariza Céline n’Umuyobozi w’Akagali ka Kivumu, Aline Bamurange, bose bakaba baratanze ubutumwa ku babyeyi ku bijyanye n’imyifatire no gutegura indyo yuzuye.

Nyuma y’umukino wahuje ikipe y’abana n’abagize Visit Musanze, Umufatanyabikorwa wa SODEI-DUFATANYE, Nduwayezu Christian, yahaye abana umupira w’amaguru ngo bajye bawukina bishime kandi abasezeranya ko ari intangiro.

Ntwari Eric wazanye igitekerezo cya Visit Musanze abinyujije mu banyabugeni b’abahanga nka Gatsinzi Claude, yashimangiye ko ibikorwa byayo bizakomeza byibanda ku isuku, kunganira imirire myiza mu bana bato n’imiryango yasigaye inyuma.

Iki gikorwa cyari cyatewe inkunga na VIKA INSPIRATION iyoborwa na Nduwayezu Christian aho yasezeranyije abana ko azakomeza kwita ku mibereho myiza yabo.

Miss Bright INES Ruhengeri 2022, Tumukunde Ornella ufite umushinga wo kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana, agaburira abo mu Murenge wa Kimonyi

Abana bahawe imigati irimo intungamubiri
Abana bahawe imigati irimo intungamubiri

Umuyobozi w’Akagali ka Kivumu, Aline Bamurange

Hakizimana Jérôme uyobora Njyanama y’Umurenge wa Kimonyi agaburira abana

Igisonga cya kabiri cya Miss Bright INES Ruhengeri

Igisonga cya mbere cya Miss Bright INES Ruhengeri

Bifatanyije n’abana basabana na bo aho banaconze ruhago

Ababyeyi bari baherekeje abana babo barengaga 100

Umufatanyabikorwa wa SODEI-DUFATANYE, Nduwayezu Christian wateye inkunga iki gikorwa binyuze muri VIKA INSPIRATION, yishimanye n’abana yahaye umupira wo gukina

Miss Bright Ines Ruhengeri n’ibisonga bye bategura ibyo gusangira n’abana

Ntwari Eric watangije Visit Musanze (ibumoso) hamwe na ba Nyampinga ba INES Ruhengeri

Byari ibyishimo nyuma yo gusangira Pasika hagati y’abagize Visit Musanze, abafatanyabikorwa bayo, ababyeyi n’abana bo muri Kivumu mu Murenge wa Kimonyi

Amafoto: Renzaho Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo