Urutonde rw’ibyamamare byapfuye byinjije menshi muri 2020

Ku nshuro ya munani yikurikiranya, Michael Jackson yongeye kuyobora urutonde rw’ibyamamare byapfuye byinjije akayabo aho yinjije miliyoni 48 z’amadolari mu gihe byari byitezwe ko ashobora kuva kuri uwo mwanya kubera filimi mbarankuru Leaving Neverland yasohowe umwaka ushize imuvugaho gufata ingufu abana b’abahungu.

Uru rutonde ngarukamwaka rwasohowe n’ikinyamakuru Forbes ku wa gatanu w’icyumweru gishize rwagaragaje ko ibikorwa by’umuziki w’uyu Mwami w’injyana ya Pop byamwinjirije arenga 70% by’ayo yinjije mu mwaka ushize.

Jackson- wapfuye mu 2009 bivugwa ko yazize imiti irenze urugero rw’iyo yagombaga gufata- yinjije miliyoni 60 z’amadolari nyuma y’aho indirimbo ze zirebewe inshuro zigera kuri miliyari 2.1 muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu mwaka ushize zivuye kuri miliyari 1.8 mu mwaka wari wawubanjirije.

Nubwo mu mpera za 2019 hasohotse filimi imuvugaho gusambanya abana, Jackson aracyayoboye ibyamamare byinjije agatubutse bitakiriho

Kuri uru rutonde hagiyeho ikirangirire mu mukino wa basketball Kobe Bryant waje ku mwanya wa gatandatu aho yinjije asaga miliyoni 20 z’amadolari uhereye ku wa 26 Mutarama uyu mwaka ubwo yapfaga azize impanuka y’indege kajugujugu yamutwaranye n’umukobwa we Gianna Bryant wari afite imyaka 13 y’amavuko.

Kobe Bryant yazize impanuka ya kajugujugu, umukobwa we Gianna na we ntiyarusimbutse

Imibare ya Forbes ivuga ko muri uyu mwaka uruganda rwa Nike rwagurishije imyambaro yose ya Kobe Bryant rwari rwarakoze igashira mu bubiko mu gihe kandi abafana bihutiye kugura nk’abagura amasuka filimi mbarankuru ivuga ku buzima bwe bakagura amakopi yayo 300.000.

Ikindi cyamamare gishya kuri uru rutonde ni Jard Higgins, umuraperi wamamaye ku mazina nka Juice WRLD wapfuye mu Ukuboza k’umwaka ushize afite imyaka 21 na we azize gufata imiti irengeje urugero. Higgins bivugwa ko yinjije miliyoni 15 z’amadolari kuva apfuye kuko imiziki ye yarebwe ikanashakwa cyane aho ashiriyemo umwuka.

Alubumu ye ya gatatu “Legends Never Die” yasohotse nyuma y’urupfu rwe muri Nyakanga uyu mwaka yaje ku mwanya wa mbere kuri Billboard charts inagurisha amakopi yayo 497.000 mu cyumweru cya mbere.

Alubumu Legends Never Die ya Juice WRLD yagurishije amakopi 497.000 nyuma y’icyumweru isohotse, uyu nyirayo ni umupfu utazabara uko byagenze

Bob Marley wapfuye mu 1981 amaze imyaka 36 avutse yinjije miliyoni 14 z’amadolari nyuma y’aho indirimbo ze zirebewe kuri murandasi n’abasaga miliyari ku isi yose nk’uko imibare ya Forbes ibigaragaza.

Marley wamamaye cyane mu njyana ya reggae anafatwa nk’umwami wayo- binyuze muri House of Marley, ikompanyi icuruza ibicuruzwa bimwerekeyeho birimo nk’imipira yo kwambara, inkweto, utwuma tw’umuziki n’ibindi- bivugwa ko yinjije miliyoni eshatu z’amadolari.

Ni ibintu byumvikana ko Bob Marley atabura kuri uru rutonde

Kuri uru rutonde kandi byahishuwe ko imitungo ya Theodor Seusss Geisel uzwi nka Dr. Seuss habuze gato ngo ikube kabiri muri uyu mwaka ayo yari isanzwe yinjiza kuko yinjije miliyoni 33 z’amadolari.

Mu bindi byamamare biri kuri uru rutonde harimo Marilyn Monroe bivugwa ko uburenganzira ku izina rye bwemerewe gukoreshwa n’ibigo by’ubucuruzi biyingayinga 100 byatumye yinjiza miliyoni umunani z’amadolari.

Monroe uyu yapfuye ku wa 4 Kanama 1962 amaze imyaka 36 avutse icyakora yagumye ari izina ryubashywe mu nganda ndangamuco zo mu Burengerazuba bw’isi. Uyu wamamaye muri sinema za Hollywood bivugwa ko yasigiye igice kinini cy’imitungo ye uwamutozaga gukina imico, Lee Strasberg. Uyu Strasberg n’umugore we Paula na we wamutozaga gukina sinema bivugwa ko bari baramubyaye kumwe bahuza intanga bakazitera mu mugore akazitwita.

Nyuma y’urupfu rwa Strasberg mu 1982, umugore we wa kabiri Anna yazunguye imitungo ya Monroe maze aha CMG Worldwide akazi ko kuyicunga no kuyibyaza umusaruro. CMG Worldwide ni ikigo cy’ubucuruzi gihagararira ibindi mu by’umutungo w’ubwenge kandi kikaba ari na cyo gihagararira cyita kikanabyaza umusaruro imitungo y’ibyamamare byapfuye.

Iki kigo gikurikirana inyungu z’ibyamamare nka Humhrey Bogart, Princess Diana, Malcom X, James Dean, Errol Flynn n’abandi benshi.

Dore uko Forbes yatondetse ibyamamare 13 byapfuye n’uko byarushanyijwe kwinjiza amafaranga menshi mu mwaka wa 2020

1. Michael Jackson - Umunyamuziki wazize imiti/wishwe: Yinjije miliyoni 48 z’amadolari
2. Dr. Seuss / Theodor Seuss “Ted” Geisel- Umwanditsi w’ibitabo w’Umunyamerika wishwe na kanseri: Yinjije miliyoni 33
3. Charles Schulz - Umwanditsi w’Umunyamerika w’inkuru zishushanyije wishwe na kanseri: Yinjije miliyoni 32.5 z’amadolari
4. Arnold Palmer - Umunyamerika wakinaga umukino wa golf wishwe n’umutima: Yinjije miliyoni 25 z’amadolari
5. Elvis Presley - Umunyamuziki, umukinnyi wa filimi w’Umunyamerika wishwe n’indwara y’umutima: Yinjije miliyoni 23 z’amadolari
6. Kobe Bryant – Umukinnyi wa basketball w’Umunyamerika wishwe n’impanuka y’indege: Yinjije miliyoni 20 z’amadolari
7. Juice WRLD- Umuraperi wishwe no gufata imiti yica irengeje urugero: Yinjije miliyoni 15 z’amadolari
8. Bob Marley – Umunyamuziki wishwe na kanseri: Yinjije miliyoni 14 z’amadolari
9. John Lennon – Umunyamuziki w’Umwongereza wishwe: Yinjije miliyoni 13 z’amadolari
10. Prince – Umunyamuziki wishwe no gufata imiti irenze urugero: Yinjije miliyoni 1o z’amadolari
11. Freddie Mercury – Umunyamuziki wishwe na SIDA: Yinjije miliyoni icyenda z’amadolari
12. George Harrison – Umunyamuziki wishwe na kanseri: Yinjije miliyoni umunani n’igice z’amadolari

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo