Icyamamare Liam Payne, wahoze mu itsinda One Direction, yapfuye ku myaka 31 ari muri Argentina nyuma yo guhanuka mu igorofa ya gatatu ya hoteli mu mujyi wa Buenos Aires, nk’uko polisi ibivuga.
Mu itangazo, polisi yavuze ko yabonye umurambo wa Payne nyuma y’uko itsinda ry’abatabazi rihamagajwe mu gace ka Palermo.
Payne yamamaye ku isi nk’umwe mu bagize itsinda ry’abahungu gusa ryakunzwe cyane muri X Factor TV show kuva mu 2010, hamwe na Harry Styles, Louis Tomlinson, Niall Horan na Zayn Malik.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, Umwongereza Payne yagiye muri Argentine kwitabira igitaramo cya mugenzi we Niall Horan bahoze babana muri One Direction.
Polisi ya Buenos Aires ivuga ko mbere na mbere yahamagajwe kubera “umugabo ufite urugomo waba ari gukoreshwa n’ibiyobyabwenge n’inzoga”.
Bageze kuri iyo hoteli, babwiwe ko bumvise ikintu kivuga cyane mu mbuga iri inyuma. Nyuma gato, bavumbuye umurambo we aho inyuma. Polisi yatangiye iperereza.
Umukuru w’ibikorwa by’ubutabazi Alberto Crescenti yabwiye ibinyamakuru byaho ko umubiri wa Payne “wakomeretse bikomeye” kandi ko bari bukore isuzuma ry’umurambo.
Crescenti yanze gusubiza ibibazo bigendanye n’uburyo Payne yahanutse ku ibaraza rya hoteli akagwa.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubwongereza yavuze ko irimo kuvugana n’abategetsi muri Argentine “ku makuru y’urupfu rw’Umwongereza”. Nta yandi makuru arambuye yatanzwe.
Amasaha macye mbere y’ibyabaye, Payne yabonetse kuri Snapchat avuga ngo: “Ni umunsi mwiza hano muri Argentina.”
Ubwo amakuru y’urupfu rwe yamenyekanaga, abafana batangiye kujya imbere y’iyo hoteli i Buenos Aires, bituma polisi izitira urwinjiriro rw’iyi hoteli. Bamwe bacanye amatara mu kumwibuka.
Umufana we witwa Violeta Anter yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati: “Nari ndi imuhira maze umuvandimwe wanjye ambwira ko Liam arapfuye. Ntabwo nashoboraga kubyemera. Twahise tuza hano ngo tubyirebere”.
Violeta avuga ko yabonye Payne muri ‘concert’ ya Niall Horan mu byumweru bibiri bishize.
Undi mugore yariraga asobanura impamvu yaje kuri iyi hoteli, abwira Reuters ati: “Ubu ni bwo buryo bwonyine mfite bwo kumusezeraho”.
Ku mbuga nkoranyambaga, abantu benshi bakomeje gutangaza agahinda batewe n’urupfu rwa Payne.
Max George wo mu itsinda The Wanted, yavuze ko yahuye na Payne ubwo bahatanaga na One Direction muri X Factor, avuga ko urupfu rwe “ruteye agahinda”.
Yatangaje kuri Instagram ati: “Mu myaka ya vuba ishize nagize amahirwe yo kumumenya neza kandi marana na we umwanya mwiza.”
George yavuze ko Payne yabaye “umuntu mwiza cyane” mu gufasha, ubwo mugenzi we Tom Parker babanaga mu itsinda The Wanted yarwaraga ikibwimba ku bwonko.
Ubwo Parker yapfaga mu 2022 afite imyaka 33, Payne yitabiriye imihango yo kumushyingura.
Paris Hilton yanditse kuri X ati: “Urukundo no kwihangana ku muryango we n’abamukunda. RIP nshuti yanjye”.
Payne yavukiye i Wolverhampton mu Bwongereza, yabanje kugerageza kwamamara mu 2008 ahatana muri X Factor ariko umukemurampaka Simon Cowell aramubwira ngo “uzagaruke mu myaka ibiri”.
Yaragarutse, mu 2010 yatangaje abakemurampaka, ahuzwa n’abandi bahungu bane bishakishaga buri wese ku giti cye, ni uko One Direction yavutse.
Iri tsinda ryakoze muzika yakunzwe mu Bwongereza no hanze yabwo, mbere y’uko mu 2015 batangaza ko nk’itsinda babaye bafashe ikiruhuko.
Mu 2017, Payne yasohoye indirimbo ya mbere wenyine yise ‘Strip That Down’ yaje mu zakunzwe cyane mu Bwongereza, ndetse ‘For You’ yakoranye na Rita Ora na yo yaje mu 10 za mbere muri icyo gihugu.
Mu 2016 yakundanye n’umuhanzi Cheryl Tweedy wo mu itsinda Girls Aloud ndetse mu mwaka wakurikiyeho babyarana umwana w’umuhungu bise Bear. Mu 2018 baratandukanye.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru Maya Henry, undi mugore bahoze bakundana, abanyamategeko be babwiye itangazamakuru ko Maya yatanze ibaruwa ku rukiko yo kumwihaniza.
Maya yavugiye ku mbuga nkoranyambaga ko Payne ahora amuhamagara. Payne nta cyo yavuzeho kuri ibyo birego.
BBC
/B_ART_COM>