Korali Elayono ibarizwa mu Itorero rya ADEPR muri Paruwasi ya Remera, umudugudu wa Remera yashyize hanze indirimbo nshya bise Umwami w’Amahoro.
Ni indirimbo bashyize hanze mu gihe kitageze ku kwezi bari bamaze bashyize hanze iyitwa Gusenga kwawe.
Indirimbo Umwami w’Amahoro yibutsa abantu ko hari umwami utanga amahoro ariwe Yesu kristo.
Korali Elayono ikora ivugabutumwa irinyujije mu ndirimbo kandi ikomeje guhembura imitima ya benshi.
Ukwishatse Samuel, umuyobozi wungirije wa Korali Elayono yabwiye Rwandamagazine.com ko impamvu bakomeje gushyira hanze indirimbo mu gihe gito ari uko basanze Ivugabutumwa rikoreshejwe ikoranabuhanga rigera kuri benshi kandi mu buryo bworoshye.
Ati "Twabonye ko Ivugabutumwa rinyuze ku ikoranabuhanga rigera kuri benshi kandi byihuse niyo mpamvu twahisemo YouTube channel ya korali ariyo ELAYONO CHOIR REMERA OFFICIAL Kandi dukurikije abadukurikirana batubwiye ko bihembura imitima ya benshi."
Korali Elayono ikorera ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo muri ADEPR Remera imaze imyaka igera kuri 29 ikora iri vugabutumwa. Yashinzwe muri 1996, itangirana abaririmbyi 7, igenda yaguka. Mu 2006, Korali yujuje imyaka icumi ivutse, yemerewe gukora ku mugaragaro, iza no guhabwa izina yitwa “Elayono.”Ubu ibarizwamo abantu 150.
Korali Elayono irateganya ivugabutumwa ryagutse muri uyu mwaka. Bateganya kujya mu Ntara zitandukanye ndetse no mu Mujyi wa Kigali aho bazagenda bakora ibiterane bitandukanye.
Kanda hasi urebe indirimbo "Umwami w’Amahoro"
Korali Elayono ibamo ingeri zose. Imaze imyaka igera kuri 29 ivuga Ubutumwa ibinyujije mu ndirimbo n’ibiterane bakorera mu gihugu hose
/B_ART_COM>