KNC yasobanuye imvano yo kuvuga ko Senderi akwiriye kureka umuziki akaba umufana w’ikipe ye

Rwiyemezamirimo akaba n’umuhanzi KNC yatangaje ko kuvuga ko Senderi akwiriye kureka umuziki akaza akamuha akazi ko kumubera umufana w’ikipe ye yabivuze nko gutebya , ko ntarwango rwarimo kuko nubundi basanzwe baganira kenshi bakanatebya.

Kakooza Nkuliza Charles uzwi ku izina rya KNC yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere tariki 15 Mutarama 2018 ubwo yasobanuraga ibyerekeye igitaramo gikomeye ateganya gukora muri Nyakanga uyu mwaka ari nabwo azasezera muri muzika nk’umuhanzi.

Mu minsi ishize nibwo KNC yari yatangarije mu kiganiro ‘Rirarashe’ gica kuri Radio na TV1 ko aho kugira ngo Senderi akomeza kwaka ubufasha abantu, yaza akaba umufana w’ikipe ye ya Unit Gasogi , akajya amwishyura neza.

Abajijwe impamvu yavuze ko Senderi akwiriye kureka umuziki, akaza kumubera umufana w’ikipe ye KNC yagize ati " Ntabwo nari ngamije kumubabaza…naramubwiye nti rero Senderi ibyiza waza, ukaba umuhuliga w’ikipe , ukajya wisiga amarangi kuko twarakubonye nk’umuntu w’umuhanga mu kwambara amahembe,…mu kwikorera igitebo …waba umufana mwiza cyane …"

Yunzemo ati " Uko biri kose ntekereza ko na we ashobora kuba atarabifashe nabi kuko nta bugome bwari burimo , byari ugutebya kandi niba naramubabaje, musabye imbabazi …sindabona comment ituruka iwe ivuga ko namubabaje …ninkibintu dusanzwe tuganira ibihe byose …kuko hari n’igihe cya gihe batamushyiramo (muri Guma Guma)…yagiye avuga ngo bashyizemo abamurusha ubukuru ba Charly na Nina …nabyo twabiteyemo urwenya…na biriya byari blague (gutebya)."

KNC yamenyekanye nk’umuhanzi, mu gutegura ibitaramo, umunyamakuru n’umuhanga mu gushakisha impano. KNC azwi nk’umwe muri ba rwiyemezamirimo bamaze gutera intambwe, kugeza ubwo atagikorera abandi ahubwo afite Radio na Televiziyo yishatsemo.

Muri Nyakanga 2018 nibwo azakora igitaramo azamurikiramo ‘Album’ yise ‘Heart Desire’ kizaba kihariye ari nacyo azasezereramo gukora muzika.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo