Kivu Ruhorahoza agiye kwerekana filime ye “Father’s Day” i Kigali

L’espace yashyize ahagaragara amatariki izerekaniraho filime ya Kivu RUHORAHOZA yitwa "Father’s Day".

Ikigo gisanzwe gitegura kikanaberamo ibitaramo bitandukanye cya L’espace gikorera i Kigali, kizerekana filime ndende ya Kivu RUHORAHOZA Father’s Day nyuma yo kwitabira amaserukiramuco atandukanye akomeye kwisi.

Father’s Day ni filime ihuriza hamwe inkuru 3 zinyuranye zibera I Kigali, aho mu nkuru imwe umubyeyi ukora akazi ka massage agerageza kwakira urupfu rw’umwana we witabye Imana kubera impanuka, naho mu yindi nkuru, umukobwa nawe akagorwa no gufata icyemezo cyo guha se rumwe mu ngingo ngo atabare ubuzima bwe ndetse ku rundi ruhande hakaba umugabo w’umujura uba ushaka kwigisha umwana we imico n’akazi ke…

Iyi filime izerekanirwa kuri L’espace iherereye Kacyiru kuri station ya Engen guhera kuri uyu wa 5 tariki 16 Nzeli kugeza ku cyumweru tariki 18 aho kwinjira ari amafaranga ibihumbi bibiri y’amanyarwanda (2000frw).

Didacienne Nibagwire ariwe uhagarariye ikorwa ry’iyi filime avuga ko kwerekana iyi filime mu Rwanda biri muri gahunda bihaye yo kwegereza abanyarwanda ibihangano byakozwe n’abanyarwanda ndetse bikorewe bo, cyane ko akenshi usanga filime nyinshi zitabira amaserukiramuco mpuzamahanga zitagera ku banyarwanda kenshi. Avuga ko kandi iyi filime ariyo ya mbere bakoze muri gahunda bihaye yo gukora sinema ya “Made in Rwanda”.

Father’s Day ni filime ya 4 ya Kivu Ruhorahoza umaze kwamamara mu ruhando mpuzamahanga, aho filime ye ya mbere yakoze mu 2011 Grey Matter yatwaye ibihembo binyuranye mu maserukiramuco atandukanye kwisi, ikaba ari nayo filime ya mbere yayobowe n’umunyarwanda yabashije kugera ku ruhando mpuzamahanga. Mu 2015 yaje gukora indi filime Things Of the Aimless Wanderer, aza gukurikizaho Europa mu 2019 naho Father’s Day ya 4 ikaba yarerekanwe bwa mbere mu iserukiramuco mpuzamahanga rya Berlin mu Budage mu kiciro cya Encounters uyu mwaka.

Irene IRADUKUNDA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo