Kirenga Saphina yunamiye se wishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi

Kirenga Saphine umwe mu bakobwa bamamaye muri sinema nyarwanda, yunamiye se wishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi. Yandikiye se amubwira ko n’ubwo atabashije kumutabara ariko ngo azaharanira ko izina rye ritazazima agihari.

Kirenga yabinyujije ku rukuta rwe wa Facebook aho yanditse amagambo agira ati " Mon père Cher❤ igihe nkiki umbabarire sinarimfite ubwenge n’imbaraga ngo nkutabare, ariko akakanya nje kukubwira ko izina ryawe ritazazima mpali, ndagukunda nubwo ntabashije kubikubwira amaso ku maso, nkwijeje ko nzaharanira kwiyubaka nkubaka nabo wasize; nzimakaza urukundo nkuko warugiraga, nzanga ubuhemu bwimpande zose, nziragiza Imana nawe nyikuragize; unsuhurize aba bakurikira
my brothes; Aunties;uncles;grandparents on each side ubambwirire uti afite ikizere ko umunsi umwe muzamubona yarakuze akabahobera❤ #kwibuka #kwibukatwiyubaka #genocide
"

Kirenga yatangiye umwuga wo gukina filime ahagana mu mwaka wa 2010 atangirira mu yitwa Amapingu y’urukundo. Kirenga Saphine azwi cyane muri filime yitwa ‘Sakabaka’; ubu ni umwe mu bakinnyi bakomeye b’iyitwa ‘Seburikoko’.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo