Kigufi Hill Hotel, ahantu hitaruye Umujyi ho kuruhukira bisesuye (AMAFOTO)

Kigufi Hill Hotel ni Hotel yihariye iherereye ku musozi wa Kigufi mu Karere ka Rubavu, ikagira umwihariko wo kuba yitaruye Umujyi kandi ikaba ikora ku kiyaga cya Kivu, ikaba iri ahantu hatuje ho kuruhukira mu buryo bwihariye kandi bwisanzuye.

Iherereye muri Kilometero cumi n’eshatu uvuye mu Mujyi wa Rubavu. Unyura ku muhanda wo ku ruganda rwa Bralirwa (Brasserie), ugakomeza imbere, ugera mu ikorosi wamaze kubona aho uyitegeye.

Hari ubwo uzibeshya ko ubwo wageze ku mucanga i Gisenyi waruhutse bihagije, nyamara nutagera kuri Hoteli iri i Kigufi mu mahumbezi y’Ikiyaga cya Kivu ahitaruye gato umujyi wa Rubavu na Goma ngo uharuhukire uhagirire ibihe byiza bigusubizamo intege, hari inkuru y’ibyishimo utaragera ku rugero rwo kubara.

Nusohokera kuri Kigufi Hotel , umutuzo, umunezero n’akanyamuneza uzahavana ni ibintu utazabasha kwihererana ariko kandi si ubwa nyuma uzaba uhasohokeye kuko ni garuka urore unyurwe wizihirwe.

Uretse ibyumba byiza n’izindi serivisi zose za Hôtel wakenera, kuri Kigufi Hotel bakwakira neza Ku buryo utarabona ahandi kandi si byabindi byo kwamamaza, nuhagera na we uzabibarira abandi.

Ukeneye ibindi bisobanuro kuri servisi zaho cyangwa gukora ’reservation’, uhamagara kuri 0787722209 cyangwa 0780005060.

Ni ku Kivu neza kandi hitaruye Umujyi

Bafite ibyumba byagutse

Iyo uri mu cyumba, uba wirebera amazi magari y’i Kivu

Hanze hashyizweho aho umuntu yaruhukira yiyumvira n’amahumbezi y’i Kivu

Abashaka kwegerana n’Imana basohokeye muri iyi hotel, bubakiwe Chapelle bazajya basengeramo

Nta kibazo cya Internet

Aho abantu baganirira ku mugoroba, bota umuriro wabigenewe

Restaurant

Kigufi Hill Hotel iyo uyirebeye kure uyitaruye

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo