Abategetsi bo muri Kenya bemereye BBC ko umuntu umwe yapfuye kubera umuvundo wabereye ku kibuga cya Nyayo Stadium i Nairobi mu gitaramo cyari kirimo umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Afrobeats wo muri Nigeria, Asake.
Umuvugizi wa polisi ya Kenya, Michael Muchiri, yabwiye BBC ko ibyo byabaye ku wa gatandatu kandi ko nyuma yaho ibintu byaje gushyirwa ku murongo, igitaramo kigakomeza nkuko byari biteganyijwe.
Yagize ati: "Nubwo nyuma ibintu byaje gutuza abafana bakabasha kwinjira mu kibuga igitaramo kigakomeza neza, habayeho ibyago byo gupfa kw’umukobwa w’imyaka 20 wakandagiriwe hafi y’aho binjirira."
Polisi ntiratangaza umubare w’abakomeretse. Yagize iti: "Icyo twabonye ni umuntu umwe wapfuye gusa."
Nyina w’uyu mukobwa wapfuye, yavuze ko umuryango we usaba ubutabera.
Abinyujije mu butumwa yatangaje ku mbuga nkoranyambaga, akamenyesha abateguye igitaramo, agira ati: "Byagendekeye gute umwana wanjye? Kuki ari we? Ndashaka ubutabera ku mwana wanjye."
Umuryango n’inshuti z’uwo mukobwa wapfuye basabye ko habaho iperereza ryimbitse, bakabona ubutabera.
Mu itangazo yasohoye ku wa mbere, Asake yagize ati: "Ndababaye cyane kubera ibyago byabaye…"
"Umutima wanjye uri kumwe n’umuryango, inshuti n’abakunzi ba Karen Lojore,..." anongeraho ko azafasha mu bikorwa byo "gusobanukirwa ibyabaye".
"Ababigizemo uruhare bagomba kubiryozwa."
Umuvugizi wa polisi ya Kenya, Michael Muchiri, yabwiye BBC ko iperereza rikomeje.
Igitaramo cya Asake na Gabzy Live in Nairobi cyateguwe na Tukutane Entertainment.
Abategura igitaramo bavuze ko bari gukorana n’inzego za leta kugira ngo "basobanukirwe ibyabaye".
Amakuru yo ku mbuga nkoranyambaga yumvikanisha ko hari imirongo miremire y’abantu bategereje kwinjira ahaberaga igitaramo kuri icyo kibuga gisanzwe gifite ubushobozi bwo kwakira abantu 30,000.
Mu butumwa bwo kuri Instagram, umunyamakuru w’Umunya-Kenya ufite n’ubwenegihugu bw’Ubwongereza, Immanuel Ndungu, wavuze ko yari ahari, yagaragaje impungenge ku buryo bwo kwinjira mu kibuga no kubura uburyo bwo kugenzura imbaga y’abantu.
Mu mashusho yo kuri Instagram, Ndungu yavuze ko gutinda kwinjiza abantu byatumye bamwe bagerageza kwinjira ku ngufu.
Yunzemo ati: "Abantu bafashe icyemezo cyo guteza umuvundo no kurenga ku mabwiriza y’abashinzwe umutekano."
Tukutane Entertainment, yari yateguye iki gitaramo, imaze gutegura ibitaramo bikomeye, birimo iby’abahanzi nka Tems, Rema, na Sauti Sol.
Mu Kuboza (12) mu 2022, habaye umuvundo mu gitaramo Asake yari arimo muri Brixton Academy i Londres, nibura abantu babiri barapfa.
BBC











/B_ART_COM>