Kenny Sol yataramiye umuryango wa Muzungu umaze imyaka 12 urushinze, yiyemeza kuzamera nkabo

Umuhanzi Rusanganwa Norbert wamamaye nka Kenny Sol yataramiye umuryango wa Muzungu wizihizaga imyaka 12 urushinze, yiyemeza kuzakomeza gutera ikirenge mu cyabo kuko abafataho urugero.

Ni ibirori yanaririmbanyemo na Calvin Mbanda banafitanye indirimbo ’Mama Loda’. Abandi bari muri ibi birori barimo umuhanzi Senderi International Hit, umunyamakuru Ndahiro Valens Pappy, Rwema uzwiho gutegura ibirori bitandukanye n’abandi banyuranye.

Hari kandi umuyobozi akaba na nyiri uruganda Ingufu Gin Samuel Ntihanabayo ndetse n’umugore we, umutoza w’amakipe y’abato y’igihugu, Habimana Sosthene n’abandi.

Umuryango wa Muzungu wizihizaga imyaka 12 urushinze


Byahuriranye n’isabukuru y’abana babo

Ababyeyi babo babashimiye, buri wese bamugabira inka

Umugore wa nyiri Ingufu Gin bakunda kwita Maman Dangote na we bamugabiye inka kubwo kuba umuntu uba hafi cyane uyu muryango

Maman Dangote yahawe ishimwe n’umuryango wa Muzungu

Tuyishimire nyiri company Seven seas clearing company yari yishimye ku isabukuru ye n’umugore we

Valens Pappy yari muri ibi birori

Umutoza w’amakipe y’igihugu y’abakiri bato Habimana Sosthene na we yari muri ibi birori

Calvin Mbanda na we yaririmbye muri ibi birori

Abarimo Maman Dangote bahagurutse babyina indirimbo za Kenny Sol

Kenny Sol yabaririmbiye indirimbo ze zakunzwe cyane zirimo Phenomena, No one, Joli, Say my name, Haso, n’izindi

Kenny Sol yasusurukije ibi birori by’uyu muryango uri muyo afataho icyetegererezo ndetse yiyemeje gukomeza gutera ikirenge mu cyabo afatanyije n’umugore we Kunda Alliance Yvette barushinze mu 2024

Rwema wamamaye mu myidagaduro yo mu Rwanda na we yaje kwifatanya n’uyu muryango

Kenny Sol yishimana na Tuyishimire bahimba Muzungu

Senderi na we ni inshuti y’uyu muryango

Umuyobozi akaba na nyiri uruganda Ingufu Gin Samuel Ntihanabayo Samuel na we yari muri ibi birori

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo