Jean Luc Godard, umugabo udasanzwe muri Sinema yitabye Imana ku myaka 91

Jean Luc Godard, umuhanga, umuyobozi wa filime ufite ibikorwa bidasanzwe yakoze muri Sinema y’abafaransa yitabye Imana Ku myaka 91.

Urupfu rwa Jean Luc rwamenyekanye muri Iki gitondo, aho byatangajwe ko yapfuye afashijwe kwiyahura, ibizwi nka assisted suicide mu cyongereza.

Jean Luc yavutse mu mwaka 1930 avukira mu bufaransa,afite ubwenegihugu bubiri: ubw’abafaransa n’ubusuwisi akaba ari naho yguye mu rugo iwe. Jean Luc yarasanzwe ari umwanditsi n’umuyobozi wa filime, akaba n’umusesenguzi muri filime wamenyekanye nk’abatangije inkundura nshya y’abakora sinema b’abafaransa (Nouvelle Vague) mu myaka y’1960, akaba kandi yari umukinnyi wa filime.

Yatangiye Sinema afite imyaka 20.Aho hari mu 1950, amaze imyaka icumi nibwo hasohotse filime ye yamenyekanye Breathless yanakoze impinduramatwara nyinshi muri sinema ku isi.

Jean Luc yanakomeje gukora izindi filime nyinshi murizo nka:
My Life to Live, Contempt, Pierrot le Fou, A Woman Is a Woman, Histoire(s) du cinéma…. Jean Luc kandi yanatwaye ibihembo bitandukanye mu myaka yamaze muri sinema nka:
Prix Jean Vigo (1960)
Honorary César (1987-1998)
Honorary Academy Award (2010)
Golden Bear (1965)
Golden Lion (1983)

Kugeza Ubu Jean Luc yaramaze gutora filime zirenga 40 harimo filime ndende, filime mbarankuru, filime ngufi ndetse naho yakoraga kuri televisiyo.

Irene IRADUKUNDA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo