Janvier Katabarwa akomeje kuzamura ibendera ry’u Rwanda I Hollywood

Umukinnyi wa filmi w’umunyarwanda, Janvier Katabarwa utuye ku mugabane wa Amerika yongeye kugaragara muri filmi izajya hanze tariki 19 kanama yitwa bullet proof.

Katabarwa ni umunyarwanda wakuriye mu ntara y’amajyepfo y’u Rwanda,afite imyaka 19 yaje kwimukira muri Canada. Akiri umwana Katabarwa yahoraga afite ishyaka ryo gukina filmi ndetse n’ikinamico aho yaje gukina ikinamico kera akiri mu Rwanda.
Katabarwa afite imyaka 11 nibwo yatangiye kwiga karate ariko mu buryo bwo kwirwanaho,Aho yaje no kwinjira mu ikipe y’igihugu,usibye karate yanatojwe ibijyanye no guterana amakofi (kickboxing) ndetse nindi mwitizo njyarugamba.

Katabarwa arangije amashuri ya kaminuza mu bijyanye ni icungamutungo (accountant),Aho yaje gusezerera akazi yakoraga kuko muri we yumvaga afite ishyaka rikomeye ryo gukora filimi akavuga amateka yabanyarwanda ndetse na abanyafurika,aricyo cyatumye ava muri Grande,Prairie Alberta ajya i Vancouver kugira ngo akore ibijyanye n’inzozi ze.

Katabarwa yakinnye muri film 13 kugeza ubu, aho harimo zimwe na zimwe zamenyekanye hano mu Rwanda nka : superman &lois yakinnye muri 2021,The flash yakinnye muri 2021,Arrow yakinnye 2018,hamwe na Bullet proof ijyiye gusohoka muri uku kwezi,nizindi.

Katabarwa ubwo yari yaje gukora Filime mu Rwanda

Trailer ya Bullet proof

Bullet proof ni filmi y’imirwano"action movies" ifite iminota 92,ya yobowe na James Clayton.

Katabarwa kandi afite mushiki we nawe ukora filimi Kate Katabarwa,nawe wakinnye filimi Umutoma ya John Kwezi, ndetse bakaba banaherutse gukorana filime inaha Kwezi yayoboye bafatiye amashusho inaha.

Irene IRADUKUNDA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo