Jane Uwimana wamamaye mu muziki wa Karaoke arataramira abasohekera kuri Posada Lounge kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 29 Kamena 2022
Posada Lounge iherereye ku Kabeza hafi y’Ibiro by’Umurenge wa Kanombe ni ‘restaurant &Bar’ igezweho i Kigali, buri wese ashobora gufatiramo amafunguro ashaka ndetse n’icyo kunywa cyose kimugera ku nyota, ataramirwa n’abaririmbyi bo mu ngeri zose.
Iyi ‘Restaurant &Bar’ iherereye mu Rubirizi hafi y’Umurenge wa Kanombe, ahateganye na Depot ya Skol, kuri KK 18 AVE, ifite umwihariko wo gutegura amafunguro amenyerewe i Burayi (European kitchen) ndetse n’ayo muri Afurika (African kitchen). Igikoni cyabo gifite umwihariko ndetse kiri mu bya mbere muri Kigali.
Ifite ubushobozi bwo kwakira abayigana batandukanye barimo n’abafite ibirori bitandukanye nka ‘anniversaire’, inama n’abakeneye kuganira.
Uretse kugira ubusitani bufasha uwahasohokeye kugira ibihe byiza, Posada itumira kandi amatorero, aba-Djs, abahanzi n’abaririmbyi batandukanye basusurutsa abakiliya bayo haba mu muziki ugezweho, uwa kera uzwi nka ‘Karahanyuze’ ndetse n’indirimbo zisubiwemo ‘Karaoke’.
Kuri uyu wa Gatatu, Jane Uwimana wamamaye mu muziki wa Karaoke arataramira abahasohokera nk’uko bikunze kugenda buri wa Gatatu.
Posada Lounge iherereye ku Kabeza, hafi y'Ibiro by'Umurenge wa Kanombe hakomeje kuba ahantu wasohokana n'umuryango wawe.
Abana bahageze barizihirwa. pic.twitter.com/Q1hWhQgw1v
— rwandamagazine.com (@rwanda_magazine) June 29, 2022
Ku wa Kane , abagana Posada Lounge bataramirwa na Égide wamamaye mu njyana ya ‘accoustic’.
Ku wa Gatanu , itsinda Iganze Gakondo ririmba indirimbo gakondo ni ryo ritaramira abagana Posada , nyuma hagakurikiraho aba DJ bakunzwe muri Kigali barimo DJ Fabiola na DJ Anita. Ibirori nk’ibi binakomerezaho muri week end yose aho utaramirwa na Bijoux Fenty ndetse na Max (Ku wa Gatandatu) , Égide akongera gutarama ku cyumweru..
Posada Lounge ifite televiziyo zigezweho zifasha abayigana kureba uko hirya no hino ku Isi byifasha haba amakuru ndetse n’imikino itandukanye.
Abakenera gukoresha ’reservation’ muri Posada Lounge , bahamagara kuri 0784020134.
Posada Lounge igira amafunguro atandukanye kandi akundwa na benshi. pic.twitter.com/pbUQTHoavm
— rwandamagazine.com (@rwanda_magazine) June 29, 2022
Jane Uwimana arataramira abagana Posada Lounge kuri uyu wa Gatatu
Uwimana yamamaye mu muziki wa Karaoke
/B_ART_COM>