Iserukiramuco ry’URUSARO ryashyize ahagaragara Filmi zizahatana uyu mwaka

Urusaro international women’s film festival rigenewe filime zakozwe n’abagore cyangwa zivuga ku bagore ariko zikozwe n’abagabo, yashyize hanze filime zatoranyijwe zizahatana ku nshuro ya ryo ya 7, aho rizamara icyumweru kuva tariki 4 ukwakira kugeza ku 11 i Kigali.

Iri serukiramuco rifite ibyiciro bitatu ritegurwa na CineFemme Rwanda, aho buri cyiciro hagiye hazamo abanyarwandakazi batandukanye, bari guhatana n’abandi bakora filime baturutse mu bihugu byo muri Afrika.

Urutonde rwa filime zizahatana:

ICYICIRO CYA FILIMI ZO MURI AFURIKA Y’IBURASIZUBA:

  • Bibi Mtoto (Young Wife) ya Walta Gabriel BUSULWA uturuka muri Uganda
  • Ife ya Gentille Constance KAMPIRE w’umunyarwandakazi
  • Imuhira (home) ya Myriam BIRARA w’umunyarwandakazi
  • Needle and thread ya Nasser Youssef w’umunya Sudani y’epfo
  • Sumaya ya Esther K SAMMY w’umunya Uganda
  • Supastaz ya Oprah OYUGI w’umunya Kenya
  • The Girl Inside ya Wacira Gatheru w’umunya Kenya

MU CYICIRO CYA FILIME MBARANKURU ZO MURI AFURIKA HOSE:

  • À la recherche d’Aline (Seeking Aline) ya Rokhaya BALDE w’umunya Senegal
  • Catch My Baby ya Luyanda NGCOBO w’umunya South Africa
  • Femme en couleurs (Woman in colors) ya Joseph AVIMADJE w’umunya Benin
  • Mother’s heart ya Tekou DONCHI w’umunya Kamerooni
  • Silence brisé (broken silence) ya Yelebo Amanou w’umunya Togo
  • Stain ya Herbert Morris MUGISHA w’umunya Uganda
  • The Darkside of Women’s Basketball ya Shakemore Dereck NZIYAKWI w’umunya Uganda
  • Transient ya Kalimba Sharon URUSARO w’umunyarwandakazi
  • Umwali ya Ines GIRIHIRWE w’umunyarwandakazi
  • Utapata mwingine (you will get another one) ya Lydia MATATA w’umunya Kenya

MU KICIRO CYA FILIME NGUFI ZO MURI AFURIKA HOSE:

  • Astel ya Ramata-Toulaye Sy y’umunya Senegal
  • Bibi Mtoto (Young Wife) ya Walta Gabriel BUSULWA w’umunya Uganda
  • Devoir de soumission ya Jean Claude O. KISWENDSIDA w’umunya Burkina Faso
  • En Route ya Leslie TO w’umunya Burkina Faso
  • Heart Attack ya Minenhle Luthuli w’umunya South Africa
  • IFE ya Gentille Constance KAMPIRE w’umunyarwandakazi
  • Needle and thread ya Nasser Youssef y’umunya Sudani y’epfo
  • Supastaz ya Oprah OYUGI y’umunya Kenya
  • Zalissa ya Carine BADO y’umunya Burkina Faso

Uretse KAMPIRE wakoze filimi IFE nina we munyarwandakazi wenyine wagarutse mu byiciro bibiri bitandukanye. Abanyarwandakazi bose bari muri iri rushanwa bajyiye batwara ibihembo mu yandi maserukiramuco atandukanye aho nka filime Imuhira ya Myriam Birara yerekanwe bwa mbere mu iserukiramuco rya Locarno mu Busuwisi akaza no kuhegukana igihembo, naho Ines Girihirwe nawe akaba yaregukanye ibihembo binyuranye mu maserukiramuco akomeye ku isi na filime ye Breaking Ground.

Irene IRADUKUNDA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo