Indirimbo ya Shakira ivuga ko uwo bahoze babana Gerard Piqué yamucaga inyuma yaciye umuhigo kuri YouTube.
Video y’indirimbo ‘Out of Your League’ yarebwe inshuro zirenga miliyoni 63 nyuma y’amasaha 24 ishyizweho, bituma iba indirimbo ya mbere yo muri Amerika y’Epfo irebwe cyane mu gihe kingana gutyo.
Mu 2022 Shakira w’imyaka 45 yatandukanye na Piqué, 35, wahoze ari umukinnyi wa FC Barcelona nyuma y’imyaka irenga 10 babana.
Aba bombi bafitanye abana babiri.
BBC dukesha iyi nkuru yasababye Piqué kugira icyo avuga kubivugwa mu ndirimbo ya Shakira.
Iyi ndirimbo y’iminota ine niyo ya mbere ya Shakira yakozwe na DJ Bizarrap wo muri Argentine.
Shakira agiye ku rutonde rugufi rw’abo muri Amerika yepfo baciye imihigo kuri YouTube, abandi barimo J Balvin, Luis Fonsi na Daddy Yankee.
Ntabwo ariyo ndirimbo ye ya mbere kuri uko gutandukana – Monotonia yasohoye mu mezi atatu ashize, yari iyo gushenguka umutima kurusha kuvuga amagambo yo kwihora.
Muri iyi ndirimbo nshya, Shakira aririmba iby’uko Piqué ubu ari kumwe n’umukobwa w’imyaka 23.
Agereranya uko gukundana kwabo nko guhindura imodoka ya “Ferrari ugafata [Renault] Twingo" cyangwa isaha ya "Rolex iya Casio".
Muri iyi ndirimbo kandi uyu muririmbyi wo muri Colombia anavuga ku bategetsi bo muri Espagne bamushinje ko yanyereje imisoro kubyo yinjije ya miliyoni 14€.
Muri iyo ndirimbo, Shakira asa n’uvuga ko Piqué yamutaye muri ibyo byose yarimo acamo.
Anenga kandi uburyo Piqué akoramo siporo – aririmba ati: “igihe kinini muri gym, ariko ubwenge bwawe nabwo bukeneye siporo”.
Gerard Piqué ntabwo arasubiza kuri iyo ndirimbo, amaze igihe atangaza ibijyanye n’umushinga we mushya, King’s League.
Muri Kamena (6) ishize Piqué na Shakira basohoye itangazo ko batandukanye, bavuga ko bagiye kwita ku kurera abana babo Milan w’imyaka icyenda na Sasha w’imyaka irindwi.
BBC