Ku musozi uhatse amazi asukuye y’ikiyaga cya Kivu, hagati y’uburanga bw’ibimera n’amahoro y’ikirere cya Rubavu, Kigufi Hill Agape Resort ni ahantu heza ku kiruhuko cy’abashakanye bashaka kongera gusabana, kuruhuka, no kwiyibutsa ibyiza by’urukundo.
Kigufi Hill Agape Resort iherereye ku musozi wa Kigufi mu Karere ka Rubavu, ikagira umwihariko wo kuba yitaruye Umujyi kandi ikaba ikora ku kiyaga cya Kivu, ikaba iri ahantu hatuje ho kuruhukira mu buryo bwihariye kandi bwisanzuye.
Iherereye muri Kilometero cumi n’eshatu uvuye mu Mujyi wa Rubavu. Unyura ku muhanda wo ku ruganda rwa Bralirwa (Brasserie), ugakomeza imbere, ugera mu ikorosi wamaze kubona aho uyitegeye.
1. Kureba Kivu mu ituze ridafite urugero
Abashyitsi bakangukira ku kirere cyiza, amazi ashashagirana n’izuba ryo mu gitondo. Umwuka uhumura ubwiza bw’amashyamba, indirimbo z’inyoni n’ikirere cyuje amahoro bituma umuntu yumva asubijwe mu buzima nyabwo.
2. Ibiryo by’umwimerere ku nkengero z’ikiyaga
Mu gihe izuba rirenze, abashyitsi basangira amafunguro yateguwe n’abateka b’abahanga, harimo amafi yo mu Kivu, imboga nshya n’amafi yatetswe ku buryo bw’umwimerere. Ibyo byose bisangizwa ku rubaraza rureba amazi , mu mutuzo w’amahoro n’amajwi y’umuyaga.
3.Kwegerana n’Imana kurushaho
Uretse ibyumba n’izindi serivisi za Hotel uhasanga, banafite ’Chapelle’ ku buryo umuntu ushaka gusenga akarushaho kwegerana n’Imana abona uwo mwanya kandi mu bwisanzure.
4. Ubusabane n’ubutembere buvuga urukundo
Kigufi Hill Agape Resort itegura ibikorwa by’abashakanye: gutembera mu mazi mu bwoko butandukanye bw’amazi, gukora urugendo rw’amaguru ku misozi ya Rubavu. Ni uburyo bwo gusabana no gusangira ibyishimo bidasanzwe.
5. Ibyumba byiza biryoheye umutima n’amaso
Ibyumba bifite amadirishya arekura umwuka w’ikiyaga, ibitanda byoroshye, n’umucyo w’amatara utuje. Uburyo byubatswe butuma umuntu yumva ari hagati y’umudendezo n’ubwiza, mu mwanya w’urukundo n’amahoro.
6. Aho amahoro n’urukundo bihurira
Kuri nkengero z’ikiyaga, abafite urukundo bicara bafatanye ibiganza, bumva imirambi y’amazi. Uwo mwanya w’ituze utuma basubira mu bihe byo ha mbere banyuzemo, bagasubiza umutima ku by’ingenzi mu rukundo rwabo.
7. Isanzure ryo gufotora no kubika urwibutso
Uburanga bw’imisozi, amazi y’ikiyaga, n’ikirere cyuzuye imirabyo y’izuba bituma buri wese abona amafoto meza y’urwibutso. Nta hantu hakwiriye “photoshoot y’abakundana” nko kuri Kigufi Hill Agape Resort.
8. Umwuka w’ijoro utangaje
Mu masaha y’ijoro, urusaku rw’isi rurayoyoka. Uhagarara ku rubaraza, ukareba inyenyeri zirabya hejuru y’ikiyaga wumva urukundo ruri mu kirere. Uwo mwanya uba nk’igitambo cy’amahoro.
9.Hakumara stress yose wari ufite
Nusohokera kuri Kigufi Hotel , umutuzo, umunezero n’akanyamuneza uzahavana ni ibintu utazabasha kwihererana ariko kandi si ubwa nyuma uzaba uhasohokeye kuko ni garuka urore unyurwe wizihirwe.
Kubera ko hitaruye Umujyi, iyo uryamye mu byumba bya Kigufi, urasinzira, ukaruhuka neza bizira amavunane, umuhangayiko wose wari ufite ukagenda.
10. Serivisi y’urugwiro itagira uko iseswa
Abakozi ba Kigufi Hill Agape Resort bakira buri mushyitsi nk’umuryango. Baguhamagara mu izina ryawe, bakagusangiza urugwiro, bakagutegurira ibyo ukunda , bikaguhamiriza ko atari hoteli gusa, ahubwo ari urugo rw’amahoro n’urukundo.
Ukeneye ibindi bisobanuro kuri servisi zaho cyangwa gukora ’reservation’, uhamagara kuri 0787722209 cyangwa 0780005060.
Wanabasura kuri rubuga rwabo kigufihill.rw
Kigufi Hill Agape Resort iri ku nkengero neza z’ikiyaga cya Kivu kandi hitaruye Umujyi ku buryo iyo uhari uruhuka neza birenze ahandi wigeze usohokera
Iyo uri mu cyumba, ufungura idirishya uhita ubona ubwiza bw’ikiyaga cya Kivu
Umutekano ni wose
Aho uhagaze hose uba witegeye ikiyaga cya Kivu
Abahasohokera, bagenewe umwanya wo kwegerana n’Imana kuko hari Chapelle
Hari n’inzu y’umuryango wasohokanye n’abana










































































































/B_ART_COM>