Ibyo wamenya kuri Beni, umwana muto ukina muri City Maid

Gisubizo Cedric ni umwana uzwi cyane nka Beni muri Filime y’urukurikirane ’City Maid ’. Niwe ukiri muto ukina muri iyo Filime. Bimaze kumugeza kuri byinshi kandi ngo arateganya gukomeza uyu mwuga kugeza amaze kuba umugabo.

City Maid ni filime y’urukurikirane ivuga ku buzima bw’abantu bo mu Mujyi ariko igaruka ku nkuru y’ubuzima bw’umukobwa witwa Nikuze wavuye mu cyaro aje gushakisha ubuzima mu Mujyi. Inyura kuri Televiziyo y’u Rwanda buri wa Kane saa tatu z’ijoro na buri wa Gatandatu saa sita n’igice z’amanywa. Yatangiye guca kuri Televiziyo y’u Rwanda muri Kamena 2016 ari nabwo yatangiye gukinwa.

Muri iyi filime Beni akina ari umwana wa Maman Beni (Uwineza Nicole). Nubwo ari umwana ukiri muto, ubona akina ibintu nk’iby’abantu bakuze. Ubuhanga bwe bugaragarira abareba Filime muri rusange ndetse n’abamuyobora mu kazi ko gukina.

Bwa mbere akina Filime yahembwe 15.000 FRW afite imyaka 3

Mu kiganiro Rwandamagazine.com yagiranye na nyina wa Cedric, yadutangarije ko umwana we yakunze gukina Filime akiri muto ndetse ngo afite imyaka 3 hari aho yamujyanye akina umunsi umwe bamuhemba ibihumbi cumin na bitanu.

Ati " Impano ye nayibonye agifite imyaka 3. Hari igihe nigeze kumujyana gukina filime aho yakinanye n’umugore utwite, akina umunsi umwe bamuhemba 15.000 FRW. Byaramushimishije cyane ariko kuva icyo gihe ntahandi yigeze yongera gukina."

Yakuze akunda Kankwanzi na Seburikoko

Nyina wa Cedric akomeza avuga ko umwana we yakunze gukina Filime arebeye cyane kuri Niyitegeka Gratien (Seburikoko) ndetse na Muhutukazi Mediatrice uzwi cyane ku izina rya Kankwanzi.

Ati " Yakunze cyane Filime kubera Seburikoko ndetse na Kankwanzi kuko we ni ni uwo mu muryango wacu buriya bafite icyo bapfana. Amaze kuzuza imyaka 5 nibwo namujyanye muri City Maid, bamukoresha isuzuma (Casting) araritsinda, baramufata. "

Yunzemo ati " Bari basabye umwana ukiri muto, mujyanye babona yujuje ibyo basaba. Icyo gihe ngo bari bakoresheje isuzuma abana benshi cyane, bigera aho babura neza neza uzakinamo. Babajije Kankwanzi, ababwira ko hari umwana wo mu muryango azi wabasha gukina uwo mwanya, ni uko yinjiye muri City Maid."

Cedric yatangiye gukina muri City Maid yiga mu mashuri y’inshuke. Ubu afite imyaka 7 ari kwiga mu mashuri abanza mu mwaka wa 2 ku ishuri ry’i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali ryitwa EPA.

Nyina wa Cedric yakomeje avuga ko gukina muri Filime bitabangamira amasomo ye kuko ajya gukina ari uko yavuye kwiga.

Beni na Maman we muri City Maid

Gukina Filime bimwishyurira ishuri…Ngo azakomeza kugeza abaye umugabo

Nyina avuga ko imyaka 2 amaze akina muri City Maid byabateje imbere. Kuri ubu ngo amafaranga y’ishuri bayakura muyo ahembwa , andi bakayamubikira. Ngo yamubwiye ko azakomeza umwuga we kugeza akuze.

Ati " Gukina kwe ubu bitugirira umumaro cyane. Amafaranga y’ishuri ayakura muyo ahembwa, andi tukayamuzigamira kugira ngo azagire icyo amumarira gifatika.

Ikindi aho atangiriye gukina, yakomeye mu bwenge. Asigaye azi kwihagararaho agasobanura ikibazo afite….Yego aracyari umwana mu myaka ariko filime ifite ikindi yamugejejeho,….

Yambwiye ko azakomeza gukina kugeza abaye umugabo. Ni umwuga ubona akora akunze cyane."

Beni mu mboni za Mutiganda, umwanditsi wa City Maid

Mu kiganiro yagiranye na Rwandamagazine.com, Mutiganda wa Nkunda wandika
Filime ya City Maid ndetse akaba yaranahoze ari umuyobozi wayo , na we yahamije ubuhanga bwa Beni.

Ati " Icya mbere namuvugaho, Cedric ni umwana ufite ubuhanga butangaje. Kuva ku munsi wa mbere nkimubona yinjira muri City Maid mu mwaka wa 2016, ntabwo yari ameze nk’abandi bana. Yari akiri akana gato cyane, ariko umuyobozi yaramubwiraga ngo ukore ibi n’ibi ariko ukabona umwana ari kubikora nk’uko yabibwiwe atitaye ku kuba hari camera cyangwa se n’abantu benshi bari kuri set (ahakinirwa filime) ukabona ntacyo bimubwiye. Ubusanzwe n’abantu bakuru birabagora ariko we wabonaga ntakibazo afite."

Mutiganda na Gisubizo Cedric ( Beni )

‘Usanga yibutsa n’abantu bakuru aho bibagiwe’

Mutiganda ati " Nanjye twaje gukorana ndi umuyobozi we haba muri city maid ndetse no mu zindi films zanjye 2 (zitarajya hanze), ariko yakomeje kugenda antungura. Akenshi iyo turi gukora kuri set usanga ibice agomba gukina yabifashe kare mu gihe n’abantu bakuru bari kurwana nabyo. Rimwe na rimwe ndetse usanga ari no kubibutsa aho bibagiwe.

Aho ubuhanga bwe buri ni uko atajya yita ku bindi bintu biri aho yaba camera ndetse n’abantu benshi bamushagaye. Abikora uko yabisabwe, kandi icyo nicyo umukinnyi mwiza asabwa. Uyu mwana azavamo umuntu ukomeye, ni akomereza aho kuko uretse no kubishobora aranabikunda."

City Maid itunganywa na Afrifame Pictures. Uretse kuba ica kuri Televiziyo y’u Rwanda, ibice byayo binanyuzwa kuri Youtube.

City Maid ishingiye kuri Nikuze uba waravuye mu cyaro ajya gushakisha ubuzima mu Mujyi

Abakinnyi ba City Maid

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • ######

    Ese Ino Film Umuntu Kuri Fecbook Yayibona?

    - 14/06/2018 - 11:04
Tanga Igitekerezo