Ibyishimo ku mutima wa Babo uri hafi kurangiza album ye ya mbere

Umuhanzikazi ukiri muto, Barbara Teta [Babo] ubarizwa mu Budage, afite ibyishimo ku mutima we nyuma y’aho ngo abona ko album ye ya mbere igiye kurangira. Kubwe ngo siwe uzabona ayimurikiye abanyarwanda.

Babo aheruka gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘My Baby Boo’. Babo yatangarije Rwandamagazine.com ko impamvu atari aherutse gusohora indirimbo byatewe n’amasomo nayo aba agomba gukurikirana ariko ngo mu gihe cya vuba azaba yagarutse i Kigali kurangiza album.

Ati " My baby Boo yakozwe na Pastor P. Mu gihe cya vuba aha na video iraba igiye hanze . Ndi gukora kuri album yanjye ya mbere. Iri gukorwa na Pastor P. Izina ryayo nzaribamenyesha nindangiza indirimbo zose zizaba ziyigize ari nabwo nzatangaza igihe nzayimurikira."

Yunzemo ati " Ubu mu mutima wanjye mfite ibyishimo byinshi kuko album ni ikintu gikomeye ku muhanzi. Kuba ngiye nanjye kugira album ni ibintu binshimishije ndetse bituma nkora amanywa n’ijoro ngora irangire nyimurikire abanyarwanda n’abandi bakunda muzika yanjye.

Babo avuga ko iteka ashimira ‘Maman’ we na Papa we bamuhora hafi muri byose ndetse bagaharanira ko impano ye ihora yaguka.

Ati " Ababyeyi bacu iteka batwifuriza ibyiza kandi byazadufasha mu gihe kizaza. Ndashimira cyane ababyeyi banjye bamba hafi mu masomo yanjye, bagakora uko bashoboye ngo mbe uwo nifuza kuba ariko by’umwihariko nkanabashimira ko ari ababyeyi beza banyumva bagashyigikira n’impano yanjye ya muzika.

Iyo nta masomo ahari, baharanira iteka no kumfasha muri muzika. Byose ngeraho ni kubwabo, Imana ijye ibampera umugisha."

Mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka, Babo nibwo azasoza amasomo y’imibare muri ‘college’ y’ahitwa Bobingen, ho mu mujyi wa Augsburg.

Babo yavukiye mu Rwanda ariko ahita ajya kuba mu Budage ari naho yiga. Nyina ni umunyarwandakazi naho se akaba umudage. Avukana na musazawe witwa Nyarwaya Charmant na we w’umuhanzi mu njyana ya Hip Hop.

Babo yatangiye muzika muri 2015. Yamenyekanye ubwo yakoranaga indirimbo n’itsinda rya Urban Boys iri mu kidage bise ’Ich Liebe Dich’. Afite izindi ndirimbo nka ’That’s My Life ’ U rwa Gasabo’, na ’I Want You back’. Your Problem niyo ndirimbo yaherukaga gushyira hanze iri kumwe n’amashusho yayo.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo