Ibisabwa abakobwa bifuza guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2019

Rwanda Inspirational Back Up itegura iri rushanwa ry’ubwiza yatangaje ibisabwa ku mukobwa wifuza gufata ikamba ubu rifitwe na Iradukunda Liliane wegukanye irya 2018.

Ni ku nshuro ya cyenda iri rushanwa rigiye kuba, n’iya munani kuva rivuguruwe, ubu Nyampinga w’u Rwanda kumutoranya ngo bishingira cyane ku ufite Ubwenge, Umuco n’Ubwiza.

Gusa asabwa no kuba yujuje ibi bikurikira:

1 . Kuba ari Umunyarwanda

2 . Kuba ari hagati y’ imyaka 18 na 24

3 . Kuba yararangije amashuri nibura yisumbuye

4 . Kuba azi kuvuga Ikinyarwanda n’izindi ndimi byibuze Icyongereza, Igifaransa cyangwa Igiswahili

5 . Kuba Atari munsi y’ uburebure bwa metero 1.70

6 . Kuba umubiri we uri kukigereranyo cy’ uburemere (BMI) hagati ya 18.5 na 24.9

7 . Kuba atarabyaye

8 . Kuba mu Rwanda mu gihe kingana n’umwaka mugihe yatowe

9 . Kudakora ubukwe mugihe acyambaye ikamba

10 . Guserukira u Rwanda aho akenewe hose

11 . Gukurikiza amategeko n’ amabwiriza agenga irushanwa rya Miss Rwanda

Kwiyandikisha muri iri rushanwa ry’umwaka utaha bizatangira ku wa 23 Ugushyingo 2018. Kwiyandikisha biratangira gukorerwa ku rubuga rwa Miss Rwanda kuri uyu wa Gatanu binyuza kuri http://www.missrwanda.rw/registration

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo