Kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Kanama 2022, itsinda rya Harmony Band rimaze kuba ubukombe mu kuririmba umuziki wa ’Live’ no gusubiramo indirimbo z’abandi bahanzi mu buhanga buhanitse rizataramira muri D Cloud 9.
Ni igitaramo giteganyijwe guhera ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Kuri uwo munsi kandi hazaba hari ’Promotion’ ku binyobwa bisembuye bikorerwa mu Rwanda, aho uzajya ugura inzoga 5 wongezwe indi.
D Cloud Coffee Shop and Lounge ni hamwe mu ho nakurangira. Baherereye ku Kicukiro hepfo ya Saint Joseph, kuri dodani ya kabiri. Ni ku muhanda KK 384 st. Ku muhanda uhabona icyapa kikurangira ko muri metero 200 uraba uhageze.
Ni ahantu hatuje hagufasha kuganira n’umukunzi wawe igihe mwasohokanye, akagushimira ko wamujyanye ahantu heza. Wanahaganirira kandi n’inshuti cyangwa abavandimwe bakakubwira ko wabakoreye umunsi wa mugani w’abubu.
Bagutegurira amafunguro atekanywe ubuhanga bakanagusanganiza ibyo kunywa by’amoko yose.
Ku bakunda Cocktails , bafite inzobere mu kuzitegura ku buryo ubona ko bafite ubuhanga muri ako kazi.
Ukeneye kugira ibindi bisobanuro ubaza byerekeye D Cloud 9 cyangwa se gukoresha ’reservation’ uhamagara 0782843591.
Ubuhanga bakuye mu ishuri ryo ku Nyundo ryigisha muzika buzatuma Harmony Band bagususurutsa, utahe useta ibirenge
Ku muhanda uhasanga iki cyapa kikwereka ko muri metero 200 uraba ugeze kuri D Cloud 9
Bafite imashini zigezweho zitegura ikawa ushobora kunywera aho cyangwa ukaba wayipfunyika
Uhasanga ubwoko bwose bw’inzoga
Wahageze!Ukihagera ubona nanone icyo cyapa
Bafite abahanga mu gukora cocktails ku buryo nawe uyikubita amaso, amazi akuzura akanwa kandi utaranasomaho
Ni uku icyapa cyaho cyaka nijoro
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>