Abanyarwanda, Munyakazi Sadate, Clare Akamanzi na Bruce Melodie bari ku rutonde rw’abantu 100 batumiwe mu nama y’abayobozi bakomeye, abashoramari n’impuguke mu by’ubukungu muri Afurika yiswe “100 Most Notable Africans Leadership and Business Summit”, izabera i Kigali kuva ku itariki 4 kugeza ku ya 6 Nyakanga 2025.
Iyi nama izabera muri Marriott Hotel, izitabirwa n’abantu bavuga rikumvikana, impuguke mu by’ubukungu, abayobozi bakuru mu nzego za leta, ba rwiyemezamirimo, abashoramari bakomeye, n’abatanga umusanzu mu miyoborere n’iterambere muri Afurika.
Umushoramari akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Karame Rwanda, Munyakazi Sadate umaze kubaka izina ku Mugabane no ku rubuga rwa X akoresha nk’umuyoboro anyuzamo ibitekerezo bye, ni umwe mu Banyarwanda bari kuri uru rutonde rw’abantu 100 nk’umwe mu baza ku isonga mu gutambutsa ibitekerezo biganisha ku iterambere rirambye no guha urubyiruko amahirwe.
Uretse uyu ubarirwa umutungo wa miliyari zisaga 10 Rwf, Umuyobozi Mukuru NBA Africa, Clare Akamanzi n’umuhanzi Bruce Melodie na bo bazitabira “100 Most Notable Africans Leadership and Business Summit 2025.”
Abategura iyi nama, bavuga ko zimwe mu ntego z’ibanze zayo, ari ukungurana ibitekerezo binyuze mu biganiro by’ubukungu, kurebera hamwe amahirwe y’ishoramari agaragara ku Mugabane wa Afurika, imiyoborere myiza, n’izindi ngingo ziganisha ku iterambere rirambye.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye i Abuja muri Nigeria kuri uyu wa Gatandatu, Amb. Dr. Kingsley Amafibe uyobora uyu mushinga muri Afurika, yatangaje ko iyi nama izafasha mu gukomeza ubufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika mu bijyanye n’ubuhinzi, uburezi n’ubuvuzi; ndetse no gushyigikira ihangwa ry’udushya n’ubushabitsi bikorwa n’urubyiruko n’abakishakisha.
Amb. Dr. Amafibe kandi yagize ati “Turashimira abantu babaye intangarugero bahora bashyize imbere iterambere rya Afurika. Ubuyobozi bufite icyerekezo, imiyoborere isobanutse, n’ubufatanye hagati y’ibihugu, ni byo bizadufungura amahirwe menshi muri Afurika.”
Ni inama kandi izantangirwamo ibihembo ku bantu ku giti cyabo n’ibigo byagaragaje uruhare rukomeye mu guteza imbere umugabane wa Afurika, barimo na Munyakazi Sadate wigeze kuyobora Rayon Sports FC hagati ya 2019-2020.
Rutahizamu wa Liverpool FC n’Ikipe y’Igihugu ya Misiri, Mohamed Salah, n’Umunya-Nigeria wa SSC Napoli yo mu Butaliyani, Victor James Osimhen bombi babitse ibihembo by’umukinnyi mwiza w’Umunyafurika mu bihe bitandukanye, ni amwe mu mazina akomeye muri ruhago yatumiwe i Kigali.
Umuherwe wamaze imyaka myinshi ayoboye abatunze agatubutse muri Afurika, Umunya-Nigeria Aliko Dangote na we ari kuri uru rutonde. Ari kumwe kandi n’abanzi bakomeye nka Burna Boy, Tems, Diamond Platnumz basanzwe ari abaririmbyi bakunzwe ku Mugabane wa Afurika.
Harimo kandi Umuyobozi Mukuru wa WTO, Dr. Ngozi Okonjo-Iweala. Abashoramaria na ba rwiyemezamirimo barimo Tony Elumelu na Femi Otedola. Izanitabirwa na Guverineri w’Intara ya Jigawa, Umar Namadi, n’abandi batandukanye bo mu bihugu nka Nigeria, Zimbabwe, Kenya n’u Rwanda barimo na Munyakazi Sadate, Umuyobozi Mukuru wa Karame Rwanda.
Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports akaba ari n’umuyobozi wa Kompanyi ya Karame Rwanda ari mu bantu 100 bavuga rikijyana muri Afurika bazitabira inama izabera i Kigali muri Nyakanga
/B_ART_COM>