Hamisa Mobetto yasuye Forzza Bet Rwanda (AMAFOTO)

Umunyamideli Hamisa Hassan Mobetto ukomoka muri Tanzania yasuye Kompanyi ikora ibijyanye no gutega ku mikino [betting], Forzza Bet Rwanda asobanurirwa imikorere yayo ndetse arayishima cyane.

Ku mugoroba wo ku wa gatatu tariki 17 Kanama nibwo Hamisa Umunyamideli Hamisa Hassan Mobetto yageze i Kigali, aho yitabiriye ibirori by’imideli bya ’Bianca Fashion Hub’ byateguwe n’umunyamakuru Uwamwezi Mugire uzwi nka Bianca. Forzza Bet Rwanda ni umuterankunga mukuru w’ibyo birori ari nayo mpamvu Hamisa yahisemo kubasura ngo asobanurirwe imikorere yabo.

Kuri uyu wa Kane tariki 18 nibwo Hamissa yasuye icyicaro gikuru cya Forzza aganira n’umuyobozi mukuru wayo, Rutayisire Eric.

Urerse gusura icyicaro gikuru, Hamisa yanasuye iduka rya Kimironko rya Forzza areba imikorere yaryo n’uburyo abahagana batanga serivisi.

Hamisa Mobetto azaba ari umukemurampaka ureba ibijyanye n’imyambarire y’abatambuka ku itapi itukura mu birori bya Bianca Fashion Hub bizabera muri Camp Kigali ku wa 20 Kanama 2022.

Ibyo wamenya kuri Forzza yasuwe na Hamissa

Forzza Bet ni Kompanyi yafashije abaturarwanda kubona aho bategera imikino yose, ikaba ifite ibikubo biri hejuru kurenza ahandi kandi ikaba inatanga amahirwe yo gutega ku bikorwa cyangwa imikino iri kuba.

By’umwihariko, iyi kompanyi ifite za screens kabuhariwe nyinshi kandi zicyeye (HD) zerekana imipira kandi zikanafasha kureba aho imikino igeze kuri Live byose bikabera muri Salle nini nziza zifite umwuka mwiza kandi zifite n’utumashini twabugenewe two gutegeraho aho haba hari n’amakarita umukiriya yifashisha akora intego ye haba kuri izo mashini, haba kuri mudasobwa ye cyangwa telefoni ye yibereye mu rugo byose bigakorwa mu buryo bugezweho bw’ikoranabuhanga.

Uretse kuba ikorera kuri internet, Forzza Bet Rwanda ifite amashami 18 arimo irya Gikondo, Nyabugogo, Nyamirambo, Kimisagara, Gisozi, Batsinda, Kinyinya, Nyabisindu, Zindiro, Kimironko, Giporoso, Kisimenti, Kabuga, Muhanga, Rwamagana, Kayonza, Petite Barrière na Mahoko .

Mu rwego rwo gufasha abanyarwanda kuva mu bushomeri cyane cyane abakiri urubyiruko , Forzza Bet Rwanda yahaye akazi abakozi 120 ndetse ubuyobozi bwayo buhamya ko bazakomeza kwiyongera bitewe n’uko amashami yabo yiyongera.

Hamisa Mobeto yakiriwe n’umuyobozi wa Forzza , Rutayisire Eric

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo