’Gogo Fashion Boutique’ yabazaniye imyenda muzarimbana mu minsi mikuru

Nyuma y’uko ikomeje kubagezaho imyambaro myiza igezweho, kuri ubu "Gogo Fashion Boutique" yabazaniye n’indi myenda muzarimbana mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.

Kwambaika neza ababagana niyo ntego ya "Gogo Fashion Boutique". Niyo mpamvu buri munsi babazanira imyenda igezweho kandi ihesha ishema uyambaye.

Uretse imyambaro basanganywe, ubu bamaze no kongeramo indi cyane cyane kubashaka kuzaserukana umucyo mu minsi mikuru isoza umwaka wa 2022.

Gogo Fashion Boutique iherereye mu Mujyi wa Musanze, mu Ibereshi rya II utaragera ku Musigiti, icuruza imyambaro itandukanye irimo iy’abagabo n’abagore ndetse n’urubyiruko.

Ni ko bimeze kandi no ku bijyanye n’inkweto. Aha uhasanga ubwoko bwose bw’inkweto zigezweho zirimo izikunzwe cyane .

Hari amapantalo azwi nka "Jeans" n’amashati akunzwe n’urubyiruko, amasakoshe meza, ’complete z’abagore, inkweto z’abagabo n’abagore zigezweho zirimo iza "Airforce", Jordan, Adidas, Nike n’izindi.

Iri duka ricuruza imyenda yoroshye yo kwambara mu gihe cy’izuba cyangwa hashyushye ndetse n’iyo mu gihe cy’imvura n’ubukonje nk’imipira y’imbeho n’amakote.

Ukeneye kugurira muri Gogo Fashion Boutique cyangwa ibindi bisobanuro ku buryo ushobora kubonamo imyambaro ivuye muri iri duka, wahamagara 0785678821.

Gogo Fashion Boutique iragira iti "Nimuze mutugane, tubambike muberwe ku giciro cyiza. Ikaze, umukiliya ni umwami."

Ikanzu nk’iyi uyihayemo impano umukunzi wawe, yakwirahira, akagusezeranya urukundo rusumbyeho muri 2023

Uko ureshya kose cyangwa ’size’ yose, wakuramo iyawe, ukambara ukaberwa

Si ugukabya, amaso nawe araguha

Abagabo nabo ntibibagiranye

KANDA HANO UREBE INDI MYENDA MYINSHI WASANGA MURI GOGO FASHION BOUTIQUE

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo