Gatanya ya Jose Chameleone n’umugore we Daniella - Urubanza rurimo kugarukwaho cyane

Urukiko i Kampala muri Uganda rwimuriye mu kwezi gutaha kwa Nzeri urubanza rwa gatanya hagati y’umuhanzi w’icyamamare Jose Chameleone n’umugore we Daniella Atim kubera ibyo bombi batarimo kumvikanaho mu biburanwa.

Iyi ni imwe mu nkuru irimo kugarukwaho cyane muri Uganda no mu bakunzi ba muzika mu karere bazi uyu muhanzi Jose Chameleone.

Ibinyamakuru muri Uganda bivuga ko Chameleone - amazina nyakuri ni Joseph Mayanja, na Daniella, batarimo kumvikana ku kugabana umutungo, muri bo uzahabwa kurera abana, hamwe n’indezo.

Chameleone na Daniella bamaze imyaka igera kuri 17 bashakanye, uyu muhanzi yagiye aririmba urukundo rwe na Daniella muri zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe mu myaka ishize.

Muri Werurwe (3) uyu mwaka, ni bwo Daniella – usigaye aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasabye urukiko rwo mu murwa mukuru Kampala kumutandukanya n’umugabo we.

Inyandiko z’urukiko zisubirwamo n’ibinyamakuru byo muri Uganda zivuga ko Daniella ashinja Chameleone guta urugo mu buryo bw’amarangamutima igihe cy’imyaka myinshi, kutubahiriza inshingano ze, no kunanirwa gutanga ibikenewe mu rugo.

Daniella, kenshi akunda kugaragaza ku mbuga nkoranyambaga ibibazo by’agahinda gakabije yagize mu rushako rwe, birimo n’ihohoterwa avuga ko yagiye muri Amerika ahunze.

Daniella avuga kandi ko igice kinini mu myaka itanu ishize Chameleone yamutanye abana akabarera wenyine.

Mu kiganiro yatanze ku mbuga nkoranyambaga ku wa gatatu nijoro, Jose Chameleone yavuze ko Daniella yajyanye n’abana kuba muri Amerika ku bwumvikane bwabo bombi, ko atabataye cyangwa ngo areke ishingano ze nk’uko abimushinja.

Yavuze ko yifuza gukomeza kugira uburenganzira bwo kubonana n’abana be kandi ko n’aho bari, mu buryo buhoraho, yohereza ibyo bakeneye.

Ibirimo kuburanwa ni ibiki ?

Mu gihe bivugwa ko aba bahoze ari abakunzi bumvikana kandi bashaka uko gutandukana kwasabwe n’umugore, ikibazo kiracyari ku bigendanye n’umutungo.

Ibinyamakuru muri Uganda bivuga ko Daniella Atim yifuza guhabwa inzu iri ahitwa Seguku mu majyepfo ya Kampala, guhabwa uburenganzira bwose ku bana babo batanu, na Chameleone agategekwa gutangwa indezo yabo.

Chameleone yumvikanye avuga ko ababajwe no kuba umugore we yifuza ko "ndaga ibyanjye kandi nkiriho". Ashinja kandi umugore we kumwangisha abana be.

Yagize ati: "Ibyo turimo kurwanira ntabwo ari ibyanjye. Ni iby’abana bacu. Yewe n’abo bana bazabisigira abana babo. Ikibazo mfite ni uko barimo kumpatira kuraga iyo mitungo mu gihe nkiriho kandi meze neza".

Chameleone abona ko we na Daniella bombi bakwiye gutanga ibirera abana kuko ngo bombi bakora.

Urukiko rwumvise abahagarariye impande zombi, maze rwimurira uru rubanza rwa gatanya mu kwezi gutaha.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo