Filime zirenga 70 zigiye kwerekanwa mw’iserukiramuco rya Mashariki African film festival i Kigali

Iserukiramuco rya sinema yo muri afurika y’i Burasirazuba: Mashariki African film festival ryagarutse ku nshuro yaryo ya 8, Aho rizerekana filime zirenga 70 ziturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika, rikazaba hagati ya tariki 26 ugushyingo kugeza tariki 02 ukuboza i Kigali.

Mashariki African film festival ni iserukiramuco ribera I Kigali guhera mu mwaka wa 2015 rikaba ryerekana filime zakozwe n’abanyafurika ndetse n’abandi batandukanye ariko hahabwa umwihariko wa filime za abanyafurika.

Muri uyu mwaka wa 2022 hateganyijwe kwerekanwa filime zirenga 70 ziganjemo izamamaye ku isi ndetse zikanegukana ibihembo mu maserukiramuco anyuranye ku isi, Aho zigabanyijwe mu byiciro 4 aribyo: filime ndende, filime mbarankuru, filime ngufi na filime ziri mu cyiciro cy’iziwacu.

Fabrizio Colombo, umuyobozi w’iri serikiramuco yatangarije Rwandamagazine ko abanyarwanda hari byinshi bahishiwe muri iri serikiramuco. Yagize ati, "kuri iyi nshuro harimo film nyinshi z’abanyarwanda cyane cyane mu cyiciro cy’iziwacu, ndetse hazaza abakora filime benshi batandukanye kuko nko ku munsi wa mbere hazerekanwa filime The Gravity aho umuyobozi wayo Cédric Ido azaba ahari. Yakomeje avuga kandi ko iri serikiramuco rizahuzwa na DISCOP ihuriro ry’abashoramari muri cinema baturutse hirya no hino kwisi, akaba ari amahirwe y’abanyarwanda yo guhura n’abashoramari ndetse no gucuruza ibihangano byabo.

Muri filime zinyuranye zizerekanwa muri iri serukiramuco harimo izagiye zamamara hirya no hino kwisi nka We, Students (iri ku ifoto hejuru); filime mbarankuru y’umunya Centrafrika Rafiki Fariala, No Simple Way Home y’umunya Sudani y’epfo Akuol de Mabiol n’izindi nyinshi.

Abanyarwanda bagaragara muri iri serukiramuco biganje mu kiciro cya filime ngufi ndetse n’ikiciro cya Iziwacu, kigizwe na filime ngufi zakozwe n’abanyeshuri bahuguwe n’iri serukiramuco bo mu turere twa Musanze, Rubavu, Muhanga na Huye.
Iri serukiramuco kandi riteganyijwemo ibikorwa bitandukanye kuko hazabamo amahugurwa azwi nka ’workshop’ ndetse na ’master class’ Kuri sinema kandi mu kwinjira ndetse no kwitabira bizaba ari Ubuntu .
Iri serukiramuco rizabera Kuri century cinema mu mugi rwagati i Kigali.

Irene IRADUKUNDA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo