Filime y’ umunyarwandakazi irerekanwa muri Canada

Filimi I Bwiza cyangwa Tenacity ya Clémence NAHIMANA irerekanywa mu iserukiramuco mpuzamahanga rya Toronto international film festival muri Canada uyu munsi tariki 8 nzeri 21:00 pm.

I Bwiza ni filime ivuga inkuru y’umukobwa w’umunyabugeni Gatoni ubona imvune z’abahanzi bakizamuka nyamara ibyiza bakora bikagirira umumaro abandi mu gihe bo usanga bahora mu bukene, akiyemeza kurwana urugamba rwo kugira ngo abahanzi batungwe n’ibyo bakora. Muri uru rugamba ahuriramo na byinshi kuko aba ahanganye n’umukire Myasiro.

https://www.youtube.com/watch?v=5HxWKnfb-BI

Nahimana yadutangarije ko iyi filimi ye I Bwiza, Iri buze kwerekanwa mu rwego rwo gushaka isoko.

Muri 2021,mu kiganiro Nahimana yagiranye na abanyamakuru nkuko twabisanze ku kinyamakuru inyarwanda yavuze ko "azayicuriza mu bundi buryo bugezweho" anavuga ko "yiteze ko iyi filmi izatwara ibihembo muma serukiramuco atandukanye".

Nahimana yamenyekanye nk’umwanditsi w’ikinamico musekeweya, azwi Kandi nk’umukinnyi muri film umuturanyi aho akina ari mama alphonsine ndetse n’umunyarwenya uzwi cyane nka feruje.

Irene IRADUKUNDA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo