D Cloud 9 yashyizeho igabanya ry’ ibiciro by’inzoga

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Nzeri 2022, D Cloud 9 yashyiriyeho abakiriya bayo igabanya ry’ibiciro by’inzoga ndetse na Cocktail mu ijoro bise ’Untamed’.

Kuri uwo munsi, abazagera muri D Cloud 9, bazagabanyirizwa 20% ku biciro bisanzwe by’inzoga ndetse uzagura cocktail, azongezwa indi.

D Cloud Coffee Shop and Lounge iherereye ku Kicukiro hepfo ya Saint Joseph, kuri dodani ya kabiri. Ni ku muhanda KK 384 st. Ku muhanda uhabona icyapa kikurangira ko muri metero 200 uraba uhageze.

Ni ahantu hatuje hagufasha kuganira n’umukunzi wawe igihe mwasohokanye, akagushimira ko wamujyanye ahantu heza. Wanahaganirira kandi n’inshuti cyangwa abavandimwe bakakubwira ko wabakoreye umunsi wa mugani w’abubu.

Bagutegurira amafunguro atekanywe ubuhanga bakanagusanganiza ibyo kunywa by’amoko yose.

Ku bakunda Cocktails , bafite inzobere mu kuzitegura ku buryo ubona ko bafite ubuhanga muri ako kazi.

Ukeneye kugira ibindi bisobanuro ubaza byerekeye D Cloud 9 cyangwa se gukoresha ’reservation’ uhamagara 0782843591.

Ku muhanda uhasanga iki cyapa kikwereka ko muri metero 200 uraba ugeze kuri D Cloud 9

Bafite imashini zigezweho zitegura ikawa ushobora kunywera aho cyangwa ukaba wayipfunyika

Uhasanga ubwoko bwose bw’inzoga

Wahageze!Ukihagera ubona nanone icyo cyapa

Bafite abahanga mu gukora cocktails ku buryo nawe uyikubita amaso, amazi akuzura akanwa kandi utaranasomaho

Ni uku icyapa cyaho cyaka nijoro

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo