Imyidagaduro

D Cloud 9 yashyize igorora abakundana

D Cloud 9 yashyize igorora abakundana

Buri munsi abantu bakenera kugira aho basohokera , bakaganira, bagasabana. Ariko biba byiza kurushaho iyo usohokanye n’umukunzi wawe, mukagirana ibihe byiza mu mpera z’icyumweru.

D Cloud 9 yamaze kuzirikana abakundana, ibashyiriraho umunsi wabo mu buryo bwihariye bise ’Fun love’.

Ni kuri iki cyumweru tariki 11 Nzeri 2022 muri D Cloud 9. Abakundana bazahagera, bazaba bateguriwe aho bazakirirwa mu buryo bwihariye. Bazishyura 40.000 FRW, azaba akubiyemo icupa rya Wine, starter, ifunguro ndetse na Dessert.

Abahasohokera basanga babakoreye amafunguro ari mu buryo butandukanye, bo bagahitamo abanogeye akaba ariyo bategurirwa akubiye muri ariya mafaranga yavuzwe haruguru.

Abakeneye gukora ’reservation’ bahamagara 0782072679.

D Cloud Coffee Shop and Lounge ni hamwe mu ho nakurangira. Baherereye ku Kicukiro hepfo ya Saint Joseph, kuri dodani ya kabiri. Ni ku muhanda KK 384 st. Ku muhanda uhabona icyapa kikurangira ko muri metero 200 uraba uhageze.

Ni ahantu hatuje hagufasha kuganira n’umukunzi wawe igihe mwasohokanye, akagushimira ko wamujyanye ahantu heza. Wanahaganirira kandi n’inshuti cyangwa abavandimwe bakakubwira ko wabakoreye umunsi wa mugani w’abubu.

Bagutegurira amafunguro atekanywe ubuhanga bakanagusanganiza ibyo kunywa by’amoko yose.

Ku bakunda Cocktails , bafite inzobere mu kuzitegura ku buryo ubona ko bafite ubuhanga muri ako kazi.

Fun Love ni umunsi D Cloud 9 yashyiriyeho abakundana

Ku muhanda uhasanga iki cyapa kikwereka ko muri metero 200 uraba ugeze kuri D Cloud 9

Bafite imashini zigezweho zitegura ikawa ushobora kunywera aho cyangwa ukaba wayipfunyika

Uhasanga ubwoko bwose bw’inzoga

Wahageze!Ukihagera ubona nanone icyo cyapa

Bafite abahanga mu gukora cocktails ku buryo nawe uyikubita amaso, amazi akuzura akanwa kandi utaranasomaho

Ni uku icyapa cyaho cyaka nijoro

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

TANGA IGITEKEREZO

Ibitekerezo(0)