Colombe wahatanye muri ’Miss Rwanda 2015’ agiye kurushinga

Umutoniwase Colombe, umwe mu bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda rya 2015 agiye kurushinga n’umusore bamaze imyaka igera kuri 4 bakundana uruzira imbereka. Ngo yamuhisemo kuko ari umusore wubaha Imana kandi ufite icyerekezo.

Colombe azarushinga na Bagambiki Hubert tariki 20 Nyakanga 2018. Umuhango wo gusaba no gukwa uteganyijwe tariki 14 Nyakanga 2018.

Umutoniwase Colombe ni umwe mu bakobwa 15 bageze mu cyiciro cya nyuma cy’abahataniraga ikamba rya ‘Miss Rwanda 2015’ ryegukanywe na Kundwa Doriane. Yahatanye ahagarariye Intara y’Iburengerezuba.

Abakurikiranira hafi irushanwa rya Miss Rwanda bemeza ko irushanwa rya 2015 ari rimwe mu marushanwa yari akomeye cyane. Ryari irushanwa ryarimo abakobwa benshi bahabwaga amahirwe nka Uwase Vanessa Raissa, Akacu Lynca, Mutoni Balbine, Bagwire Keza Joannah , Ihozo Sabrina, n’abandi.

Mu kiganiro yagiranye na Rwandamagazine.com , Umutoniwase Colombe yatangaje ko mu byatumye ahitamo Hubert ari uko yubaha Imana.

Ati " Twamenyanye muri 2012 . Muri 2015 nibwo twangiye gukundana. Uretse urukundo ruzira uburyarya yanyeretse, nasanze Hubert ari imfura , ni umuntu nabonye twahuza muri byose. Afite Vision, ariko by’umwihariko yubaha Imana…"

Colombe na Hubert bagiye kurushinga

Bamaze imyaka igera kuri 4 bakundana

Muri 2015, Uwase Colombe yahataniye ikamba rya Miss Rwanda ahagarariye Intara y’Iburengerazuba

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Leilla Nindorera

    Andika ubutumwa Emwe Colombe Atomboye Umusore Wubaha Imana Kandi Bahuje Muri Byose Nadundikire Ahongaho Yatomboye

    - 6/10/2018 - 14:15
Tanga Igitekerezo