Charlene Ruto yaba ari kwitwara nka Ivanka Trump?

Charlene Ruto umukobwa wa Perezida William Ruto wa Kenya akomeje guteza impaka mu banyakenya mu gihe yigaragaza nk’umwe mu bafite inshingano mu butegetsi mu gihe nta mwanya uzwi yahawe muri leta.

Ubwe yiyita “First Daughter”, abanyakenya ku mbuga nkoranyambaga barimo kwibaza impamvu agenda ahura n’abaminisitiri ndetse akajya mu ngendo mu mahanga.

Perezida Ruto afite abana barindwi, Charlene niwe urimo kugaragara cyane ku ruhando rwa politiki.

Mu mezi macye nyuma y’uko se ageze ku butegetsi, ibinyamakuru byaho bivuga ko Charlene amaze kubonana n’abakuriye intara benshi muri Kenya, ndetse n’abaminisitiri bo mu mahanga.

Ibibazo nk’ibi byibajijwe n’abanyamerika ubwo uwari perezida Donald Trump yatorwaga maze umukobwa we Ivanka akajya yitabira inama za se nk’umujyanama we bwite. Nyuma Trump yaje gushyira umukobwa we mu mwanya wa leta.

Kuwa kane, Charlene Ruto yatangaje kuri Twitter ko yabonanye na minisitiri w’urubyiruko wa Maroc, Mohammed Mehdi, bakaganira ku “ibitekerezo byateza imbere imishinga y’urubyiruko mu bihugu byombi”.

Charlene nta mwanya uzwi yahawe muri leta ya Kenya, abaturage b’iki gihugu bamwe bibaza uwishyura ingendo ajyamo n’inama yitabira mu gihe atari umukozi wa leta.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo