Bwa mbere ataramira muri Arena, BWIZA yishimiwe cyane (AMAFOTO)

Umuhanzi Bwiza wari ukoreye igitaramo bwa mbere muri BK Arena , yahacanye umucyo ashimisha abafana be, bamugaragariza urukundo.

Ni igitaramo gikomeye cyabereye muri BK Arena ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu tariki 06 Kanama 2022, gitegurwa na East Gold Company. Umuhanzi w’imena yari The Ben, gusa yasangiye urubyiniro n’abandi bahanzi nyarwanda batandukanye nka Bushali, Marina, Chris Easy na Bwiza.

Umuhanzi Bwiza ni we wabimburiye abandi ku rubyiniro. Bwiza wari uherekejwe n’ababyinnyi yaririmbye indirimbo zirimo Yiwe, Available, Wibeshya, Loco, asoreza kuri Ready.

Bwiza ni umwe mu bahanzikazi bashya mu muziki w’u Rwanda bakundirwa ijwi ryiza ndetse n’uburanga bwe.

Amaze amezi icumi yinjijwe mu muziki na KIKAC Music nyuma yo gutsinda irushanwa ‘The Next Diva’ ryari rigamije gushakisha abakobwa bafite impano idasanzwe mu muziki.

Mu gihe gito Bwiza amaze gusohora EP iriho indirimbo yakoranye n’abahanzi b’ibyamamare Riderman, Mico The Best, Social Mula n’abandi.

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo