Bruce Melodie, Ariel Wayz, Chriss Eazy, Kenny Sol na Bwiza bashimiwe nk’abazatoranywamo abazahembwa muri Trace Awards

Abahanzi nyarwanda barimo Ariel Wayz, Chriss Eazy, Bruce Melodie, Kenny Sol na Bwiza bashimiwe mu birori byebereye i Kigali kuba baratoranijwe mu bazavamo abahabwa ibihembo mu birori by’iserukiramuco rya Trace Awards& Festival biteganijwe kubera i Kigali mu kwezi kwa 10 k’uyu mwaka.

Ni ibirori byari byitabiriwe n’abagera kuri 300 bahuriye ahitwa kuri Pili Pili mu mujyi wa Kigali mu gikorwa cyo gushimira abahanzi b’Abanyarwanda batoranijwe nk’abazavamo abazahabwa ibihembo muri Trace Awards &Festival y’uyu mwaka.

Mu banyacyubahiro bitabiriye iki gikorwa harimo Ariella Kageruka, Umuyobozi ushinzwe Ubukerarugendo mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Valerie Gilles-Alexia, ushinzwe imenyekanishabikorwa akaba n’umuyobozi wa Trace Awards & Fesival muri Afurika y’Uburasirazuba, Danny Mucira, Umuyobozi wa Trace muri Afurika y’Uburasirazuba na Olayinka Elegbede, Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’ubucuruzi muri Pernod Ricard, muri Afurika y’Uburasirazuba.

Ariel Wayz, Kenny Sol na Bwiza bashimiwe n’imbaga yari yitabiriye iki gikorwa mu gihe Bruce Melodie na Chris Eazy bo bashimiwe badahari kuko bari mu bindi bikorwa by’akazi.

Aba bahanzi nyarwanda batangajwe nk’abahatanira ibihembo bizahemberwamo ibihangange mu muziki wa Afurika hamwe n’ibindi byamamare nka Diamond, Burna Boy na Davido.

Televiziyo mpuzamahanga irateganya gutanga ibihembo byayitiriwe ku itariki ya 23 Ukwakira uyu mwaka mu birori by’iserukiramuco bizabera muri Kigali Arena mu rwego rwo kwizihiza ubuhanzi, ihangadushya, impano n’ijabo ry’abahanzi bakora umuziki mu njyana n’umuco nyafurika.

Trace Awards, ibirori byo guhemba abahanzi bisanzwe bitegurwa na Televiziyo Trace ifitwe na Trace Group bikaba byibanda kandi bigaha agaciro inyjyana nyafurika zirimo Afrobeat, Dancehall Afro-pop, Mbalax, Amapiano, Zouk, Kizomba, Genge, Coupé Décalé, Bongo Flava, R&B, na Rumba.

Abahanzi bazatoranywamo abazahembwa barahatana mu byiciro 22 bakaba abahanzi babaye indashyikirwa ndetse bagakundwa cyane bava mu bihugu bava mu bihugu birenga 30 byo ku mugabane wa Afurika, Amerika y’Epfo, Karayibe, mu Nyanja y’Ubuhinde ndetse n’Uburayi.

Ibi birori byo gutanga ibihembo bya Trace bizaca uwo mwanya biba ku nsakazamashusho za Trace ku itariki 21 Ukwakira 2023, ku maradiyo n’izindi mbuga zo ku ikoranabuhanga zitandukanye zo ku isi.

Biteganijwe ko abarenga miliyoni 500 bava mu bihugu 190 bazakurikirana ibikorwa by’itangwa ry’ibi bihembo haba ku mashusho cyangwa mu bundi buryo bwo ku mbuga nkoranyambaga.

Ni mu gihe abahanzi bo mu Rwanda na bo bazazirikanwa kandi bagahabwa agaciro ku bufatanye na RwandAir, BK Arena na RBA na bo bari mu bafatanyabikorwa ba Trace Awards & Festival.

Trace Awards & Festival, ibirori byo gutanga ibihembo n’iserukiramuco rya Trace by’uyu mwaka byatewe inkunga by’umwihariko na Visit Rwanda Martell. Visit Rwanda ni ubukangurambaga bukorwa na leta y’u Rwanda binyuze mu kigo cyayo cy’Iterambere (RDB) mu gushishikariza ba mukerarugendo gusura u Rwanda mu gihe Maison Martell ari uruganda rukora inzoga zo mu bwoko bwa cognac harimo n’izizwi cyane nka Martell Blue Swift.

Trace, televiziyo yashinzwe mu mwaka wa 2003 ikaba televiziyo ya mbere mpuzamahanga icuranga kandi ikibanda ku muziki n’umuco wo muri Afurika, igera ku bantu basaga miliyoni 350 bari mu bihugu bigera ku 180.

Bwiza na Ariel Wayz ubwo bari muri birori byabereye kuri Pili Pili

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo