Bashunga Abouba wa Rayon Sports yarushinze - AMAFOTO

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Ukuboza 2017 nibwo Bashunga Abouba, umunyezamu wa Rayon Sports yarushinze na Cyuzuzo Djamila bamaze imyaka 4 bakundana.

Ni umuhango wabereye kuri La Grace Deus ku Mumena i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali. Ku isaha ya saa yine nibwo habaye umuhango wo gusaba no gukwa, hanakurikiraho umuhango wo gusezerana mu idini. Kwiyakira byabaye ku isaha ya saa kumi z’umugoroba. Ibirori bya Bashunga byitabiriwe n’ingezi nyinshi cyane cyane abafana, abayobozi n’abakinnyi ba Rayon Sports. Bimenyimana Bon Fils Caleb bakinana ni umwe mu bari bambariye Bashunga Abouba.

Bashunga asezeranye na Djamila nyuma y’uko tariki 18 Ugushyingo 2017 bar basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Bashunga Abouba yazamukiye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC. Nyuma yerekeje muri Gicumbi FC yavuyemo ajya muri Rayon Sports muri anafatanya nayo gutwara igikombe cy’Amahoro mu 2016 n’icya shampiyona mu 2017.

Abasore bambariye Bashunga Abouba...ubanza i bumoso ni Bimenyimana Bon Fils Caleb

Beretse abari aho uko bazajya bateteshanya mu rugo rwabo

Tidiane Kone ni umwe mu bakinnyi ba Rayon Sports bari baje gushyigikira Bashunga

Caleb afata ’Selfie’

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo