Umukinnyi wa filime Bahavu Usanase Jannet n’umugabo we Ndayirukiye Fleury uzwi cyane nka Fleury Legend, kuri iki cyumweru bafashije abarwariye mu bitaro bya Masaka batishoboye.
Bahavu na Fleury bamenyakanye cyane kubera filime y’uruhererekane ’impanga’ ikundwa n’abatari bacye mu Rwanda, kuri Iki cyumweru Nkuko tubisanga ku mbuga nkoranyambaga zabo, babinyujije mu muryango bashinze ufasha abatishoboye bise “F&J Foundation” bashyikirije abarwariye mu bitaro bya Masaka biherereye mu murenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro ibikoresho byiganjemo iby’isuku ndetse n’ibiribwa nk’amata...
Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, Bahavu Janet wamamaye cyane nka Diane muri filime y’uruhererekane ya City Maid mbere yo gutangira umushinga we wa filime Impanga nayo imaze kwigarurira imitima ya benshi, yagize ati, “♥️Mwarakoze ababanye natwe muri iki gikorwa cogusura abarwayi, mwarakoze kuba mumuryango wa F&J Foundation IN GOD WE TRUST ♥️ God bless you 👏🏻”
Bahavu na Fleury ni Umugabo n’umugore babana bakaba baranabyaranye, akenshi baba bari kumwe mu bikorwa byabo bya buri munsi bya sinema, aho Bahavu akina Umugabo we, nawe akayobora filime bakanabifatanya.
Irene IRADUKUNDA
/B_ART_COM>