Anne Kansiime yavuze uko yambitswe impeta n’umukunzi nyuma y’uko amurakaje

Umunyarwenya Anne Kansiime yavuze uko yambitswe impeta n’umukunzi we Skylanta amusaba kumubera umugore nyuma yo ’kumurakaza’,gusa yahise abimwemerera.

Aba bombi baheruka kubyarana umwana w’umuhungu.

Kansiime umunyarwenya wo muri Uganda wamamaye henshi muri Africa, yabitangaje kuri Instagram agaragaza impeta yambitswe n’umukunzi, ibintu byishimiwe n’abakunzi be benshi we yita ’ninja’.

Yanditse ati "Nshobora kuba nabonye inshuti y’ubuzima mu byishimo. Skylanta akantukanjye urakoze kunkunda no kumbera ubwihisho."

Yongeraho ati "Urakoze kwiyemeza ku busazi bwanjye…."

Nyuma yashyize amashusho y’iminota 12 kuri YouTube avuga uburyo yari yarakariye cyane uyu mukunzi we, fiancé ubu, wari wibagiwe iby’umunsi w’ababyeyi b’abagore uyu mwaka.

Ati "Ibaze bwa mbere Kansiime abaye umubyeyi maze Sky (Skylanta) yigira nk’uwabyibagiwe, nk’aho uwo munsi nta kinini umubwiye.

Mu minsi ishize Anne Kansiime yibarutse imfura ye yabyaranye n’uyu musore wanamwambitse impeta

"Sky, warantegereje ngo mbyare umuhungu mwiza wacu, wibagirwa kunyifuriza umunsi mwiza w’ababyeyi. Nta n’ururabo yampaye nta n’icyayi cya mukaru yankoreye…Nararakaye mwa bantu mwe…rero narategereje, umunsi umwe nyuma ngo mbigarukeho mu kiganiro.

"Nawe ati nari mfite ibintu byinshi mu mutwe, ariko ntugire ikibazo tuzabyizihiza."

Mu buryo busekeje, Kansiime yibaza ukuntu uyu mukunzi we yari afite ibintu byinshi mu mutwe kandi ngo baririrwanye mu rugo.

Ariko, uwo munsi umaze gutambuka nibwo umukunzi we yaje kumwifuriza umunsi mwiza anamwambika impeta yo kumusaba umubano nk’umugore we mu mashusho yafashwe n’uyu mugabo Kansiime yashyize kuri YouTube.

Kansiime na Skylanta mu kwezi kwa kane nibwo bibarutse umuhungu bise Selassie Ataho.

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa gatandatu, Kansiime yatangaje inkuru y’akababaro y’urupfu rwa nyina.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo