Andy Bumuntu agiye gukora kuri Kiss FM

Andy Bumuntu uri mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda kubera ijwi rihebuje afite, yinjiye mu itangazamakuru aho agiye gukorera Radio ya Kiss FM iri mu zikunzwe mu Rwanda.

Azajya akorana na Sandrine Isheja mu kiganiro ‘Kiss Break Fast’ cya mu gitondo mu gihe Gentil Gedeon bari basanzwe bakorana yajyanywe mu kindi gitambuka ku gicamunsi cyiswe ‘Smart Kiss.’

Kayigi Andy Dick Fred uzwi nka Andy Bumuntu ni umusore w’imyaka 27, akaba ari umuvandimwe w’umuhanzi Umutare Gaby.

Yize ibijyanye n’amashanyarazi, yatangiye umuziki mu 2009. Yanabaye kandi umwe mu babyinnyi bakomeye mu Itorero Mashirika ndetse yariherekeje mu bitaramo ryatumiwemo mu bihugu bitandukanye.

Yakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Ndashaje’ iri mu zo yahereyeho yanatumye amenyekana. ‘On fire’, ‘Valentine’, ‘KK 509 St’, ‘Umugisha’, ‘Appreciate’ n’izindi zitandukanye nazo zatumye uyu muhanzi yubaka izina mu Rwanda no hanze yarwo.

Amakuru avuga ko nta gihindutse, Andy Bumuntu azatangira akazi ke ku wa Gatanu tariki ya 22 Mata 2022.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo