Bamwe mu bakunzi, abayobozi ba Rayon Sports bifatanyije n’abaturage b’Umujyi wa Kigali by’umwihariko Akarere ka Kicukiro kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe ku wa Mbere.
Uyu munsi wari umunsi wa nyuma wo kwiyamamaza kuba Perezida w’u Rwanda mu myaka 5 iri imbere, amatora yo akaba azaba ku wa Mbere tariki ya 15 Nyakanga 2024.
Umukandida wa FPR Inkotanyi, Perezida Paul Kagame ibikorwa byo kwiyamamaza yabisoreje mu Karere ka Kicukiro i Gahanga.
Ni igikorwa kitabiriwe n’abaturage benshi baje gushyigikira Perezida Kagame k’umunsi wa nyuma we wo kwiyamamaza.
Barangajwe imbere n’umunyamabanga w’iyi kipe, Patrick Namenye abakunzi ba Rayon Sports na bo bari babukereye kujya kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi.
Uretse umunyamabanga, hari na Claude Muhawenimana ukuriye abafaba b’iyi kipe waje yakenyeye ubona ko aberewe, hari n’abandi bafana benshi.
Si ubwa mbere baje gushyigikira Perezida Kagame kuko ubwo yajyaga kwiyamamaza mu Magepfo i Huye nabwo bari bagiye ari benshi.
Umukandida Paul Kagame yakiranywe urugwiro rudasanzwe kuri Site ya Gahanga, n’imbaga y’abaturage baje kumwamamaza ku munsi usoza ibikorwa byo kwiyamamaza bamwakiriza indirimbo zirimo Ogera, Thank you Kagame, Azabatsinda Kagame, Tumutora Niwe n’izindi, yanyuze mu baturage agenda abasuhuza, na bo bamwereka urukundo, bazamura amabendera hejuru, bamubwira bati ‘Ni wowe, ni wowe, ni wowe’.
Umukandida wa FPR–Inkotanyi, Paul Kagame yabwiye imbaga y’abaturage yaje kumwakira kuri Site ya Gahanga muri Kicukiro ko kuba baje ari benshi bifite icyo bisobanuye.
Ati “Icyo navugiraga rero ko bigoye kumenya aho mpera n’aho nsoreza ibyo kubabwira, biragaragara ko hano hari aho gusorezwa uru rugendo rw’ibyumweru bitatu. Ndabashimiye cyane, ukuntu mwaje muri benshi, benshi cyane ariko si ubwinshi bw’imibare gusa, n’ikimenyetso cy’ibikorwa nabyo byinshi kandi bizima.”
Kagame yavuze ko kuba abaturage benshi baje kumwakira no kumwamamaza, bisobanuye urugendo rw’imyaka 30 ishize yo kubaka u Rwanda rw’Abanyarwanda bose kandi bunze ubumwe.
Ati “Mu by’ukuri, iyi mibare ni ikimenyetso cy’uko u Rwanda rwasubiranye rukaba urw’Abanyarwanda bose hamwe. Ndetse, reka mbishyire mu Kinyarwanda cy’umugani, ibyari inyeri byabaye inyanja. Ni yo mpamvu benshi batabyumva neza cyane cyane abanyamahanga.”
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>