6 bahagarariye Amajyaruguru nibo babimburiye abandi kwinjira muri Miss Rwanda 2018 - AMAFOTO

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mutarama 2018 nibwo habaye ijonjora rya mbere ku bakobwa bahatanira kuzatoranywamo Nyampinga w’u Rwanda uhiga abandi mu irushanwa rya ’Miss Rwanda 2018’. Ku ikubitiro 6 bazahagararira Intara y’Amajyaruguru bahise babona amahirwe yo gukomeza.

Bakomeje mu 10 bari bifuje kwinjira muri iri rushanwa. Igikorwa cyo kubahitamo cyabereye mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru. Abakobwa 19 nibo bari biyandikishije mu Ntara y’Amajyaruguru. 13 nibo bageze ahabereye igikorwa cyo guhitamo abakomeza ariko 10 gusa nibo bari bujuje ibisabwa ari nabo bahatanye.

Akanama kari kayobowe na Isheja Sandrine kahisemo abakobwa 6. Isheja azakomeza gufatanya n’abandi bakemurampaka barimo Rwabigwi Gilbert ndetse na Dr. Higiro Jean Pierre wasimbuye Mike Karangwa muri aka kazi yari amazemo imyaka 5 yikurikiranya.

Sandrije Isheja wari uhagarariye akanama nkemurampaka yavuze ko ibyashingiweho mu gutanga amanota harimo Uburanga, Ubwenge n’umuco. Uburanga bwari bufite amanota 25%, Ubwenge bwahawe amanota 45% hanyuma uburyo umukobwa yatondekaga ibyo avuga bihabwa amanota 30%.

Abakomeje ni Usanase Shamim Irene, Umutoniwase Paula, Ishimwe Belly Stecy, Irebe Natacha Ursule, Umuhoza Linda na Ingabire Divine.

Ibikorwa byo guhitamo abazaserukira Intara byakomereje mu Burengerazuba bw’u Rwanda mu Mujyi wa Rubavu kuri iki Cyumweru tariki 14 Mutarama 2018.

Miss Rwanda2018 irimo impinduka, mu majonjora hazatoranywa abakobwa 30 mu gihugu hose aho kuba 25 nk’uko byari bisanzwe nyuma hakazakorwa irindi jonjora rizasigazamo abakobwa 20 bazajya mu mwiherero aho kuba 15 nk’uko byagendaga mu myaka yashize.

Babanzaga gupimwa ibiro n’indeshyo

Byose bikandikwa

10 bari bujuje ibisabwa nibo bahatanye

Usanase Irene Shamim

Umutesi Nicole

Umutoniwase Alpha Buyinza

Umutoniwase Paula

Ines Carine

Irebe Natacha Ursule

Ishimwe Belly Stecy

Ishimwe Henriette

Ingabire Divine

Umuhoza Linda

Abakemurampaka muri Miss Rwanda 2018. Uhereye i bumoso: Rwabigwi, Isheja na Dr Higiro

Miss Rwanda 2017 yaje muri iki gikorwa kibimburira ibindi mu bizakomeza gukorwa hatoranywa uwo azambika ikamba

6 bazahagararira Akarere ka Musanze

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo