5IVE Alive Tour: Hanzitse ibikorwa byinjiza abantu mu mpumeko y’igitaramo cya Davido i Kigali

SKOL Malt ku bufatanye na Intore Entertainment, batangije ku mugaragaro urukurikirane rw’ibikorwa by’imyidagaduro mu cyiswe “Davido’s Ahanad Countdown” bitegurira abantu kwinjira mu mpumeko y’igitaramo gikomeye cya “Davido’s 5ive Tour”, giteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 5 Ukuboza 2025, muri BK Arena.

Ni igitaramo umuhanzi rurangiranwa mu njyana ya Afrobeats, Umunya-Nigeria, David Adedeji Adeleke OON “Davido” ategerejwemo i Kigali, aho azasusurutsa Abanyarwanda n’abandi bazaturuka mu mahanga atandukanye ari na ko abinjiza neza mu mpumeko y’iminsi mikuru isoza umwaka wa 2025.

Nk’umufatanyabikorwa wemewe mu by’ibinyobwa bisembuye muri ibi bitaramo, SKOL Malt iri kuzenguruka Kigali mu kwinjiza abantu mu mwuka w’ibirori nyirizina, ishimangira insanganyamatsiko yashyizweho ya “Keep it Ahanad”, aho muri iyo myiteguro abantu bazagira umwanya wo kwishima, bakanizihirwa hamwe na SKOL Malt.

Ni urugendo rwatangiye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 17 Ukwakira 2025 muri La Noche, ahahuriye abatumirwa bake n’abandi bakunzi b’imyidagaduro muri Kigali bagize umwanya wo kumva iriya “album” nshya ya Davido ndetse bagaragarizwa uko gahunda yose izagenda, mu bikorwa byari byateguwe na SKOL Malt hamwe na Intore Entertainment.

Ibindi bikorwa byihariye bizakomereza mu tubari tuzwi cyane turimo Molato na Paddock, mu mezi y’Ukwakira n’Ugushyingo, bikazaba birimo abahanga mu kuvanga umuziki (DJs) bakunzwe cyane.

Muri ibi bikorwa byose, abakunzi b’iki kinyobwa bazabona amahirwe yo gutsindira amatike ya VIP, asanzwe, ayo kuzinjiraho mu bikorwa bizabanziriza igitaramo nyirizina, ndetse n’ibindi bihembo byihariye bizatangwa na SKOL Malt.

Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa mu ruganda rwa SKOL Brewery Ltd Marie-Paule Niwemfura, avuga ko uburyo bwiza bwo kumenyekanisha iki gitaramo ari ukubinyuza mu muziki na none, gusa imbugankoranyambaga na zo zikazabigiramo uruhare rukomeye.

Ati “Nta buryo bwiza bwo kubigaragariza abantu nk’umuziki. … Gukorana na Intore Entertainment mu bikorwa bya Davido’s 5ive Tour tubifata nk’urubuga rwiza rwo gusangiza abafana bacu uwo munezero, guhera mu bikorwa byacu byo kubashyushya kugeza ku ijoro ridateze kwibagirana muri BK Arena.”

Iki gitaramo gihanzwe amaso cyane, byitezwe ko kizaba kimwe mu bikomeye mu birori byose by’imyidagaduro muri uyu mwaka, bikanashimangira Kigali nk’igicumbi gikomeye mu kwakira ibikorwa bihambaye birimo n’ibitaramo byo ku rwego mpuzamahanga.

Iyi album “5IVE” yasohotse ku wa 18 Mata 2025, ikaba iriho indirimbo yakoranye n’abahanzi bakomeye barimo Chris Brown, Omah Lay, Shensea, Tay C na Dadju. Ni album ya gatanu ya Davido nyuma ya “Oma Baba Olowo” (2012), “A Good Time” (2019), “A Better Time” (2020), na “Timeless” (2023).

Muri FIVE Alive Tour kandi, Davido yataramiye ahantu hakomeye nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada muri Nyakanga, akomereza i Londres mu Bwongereza aho yataramiye muri Stade ya Tottenham Hotspur yakira abantu 62,000, akomereza muri Afurika y’Epfo muri Stade ya Loftus Versfeld y’i Pretoria yakira abantu 51,000, ndetse n’iwa bo muri Nigeria.

Davido Abanya-Kigali bakunze mu ndirimbo nka Unvailable, Fall, If, 10 Kilo iri kumvwa cyane ubu n’izindi; azaba agarutse mu Rwanda nyuma y’uko yaherukaga kuhataramira mu 2023 mu Iserukiramuco rya Giants of Africa Festival ryabereye muri BK Arena kuva ku wa 13 kugeza ku wa 19 Kanama 2023.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo