Abahanzi nyarwanda barimo Ariel Wayz, Chriss Eazy, Bruce Melodie, Kenny Sol na Bwiza bashimiwe mu birori byebereye i Kigali kuba baratoranijwe mu bazavamo abahabwa ibihembo mu birori by’iserukiramuco rya Trace Awards& Festival biteganijwe kubera i Kigali mu kwezi kwa 10 k’uyu mwaka.
Ni ibirori byari byitabiriwe n’abagera kuri 300 bahuriye ahitwa kuri Pili Pili mu mujyi wa Kigali mu gikorwa cyo gushimira abahanzi b’Abanyarwanda batoranijwe nk’abazavamo abazahabwa ibihembo muri Trace Awards (...)
Home > Imyidagaduro
Imyidagaduro
-
Bruce Melodie, Ariel Wayz, Chriss Eazy, Kenny Sol na Bwiza bashimiwe nk’abazatoranywamo abazahembwa muri Trace Awards
26 August -
Ibihembo bya Trace Awards &Festival bigiye gutangirwa mu Rwanda (AMAFOTO)
2 JuneMu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 Televiziyo ya Trace imaze ibayeho ikanaba ku isonga mu guteza imbere umuziki by’umwihariko uwo muri Afurika, Trace irateganya gutangiza ku mugaragaro ibirori bya Trace Awards & Festival bizabera i Kigali mu Ukwakira k’uyu mwaka.
Trace Awards & Festival ni ibirori byo guhemba abanyamuziki b’Abanyafurika n’abakomoka kuri uyu mugabane baba hanze yawo bizabera bwa mbere i Kigali ku matariki ya 20 n’iya 21 Ukwakira uyu mwaka bikabanzirizwa (...) -
Agahinda k’abafana ba muzika kubera inkuru yo gutandukana kwa Sauti Sol
22 MayItsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya ryatangaje ko rigiye gukora ibitaramo bya nyuma mbere y’uko ritandukana “kugeza igihe kitazwi”, inkuru benshi bagaragaje ko ibababaje cyane.
Iri ni itsinda rya muzika rikomeye kandi rizwi cyane mu karere rimaze imyaka hafi 20 rikorana muzika, rigizwe n’abasore bane Bien-Aimé Baraza, Willis Chimano, Polycarp Otieno, na Savara Mudigi.
Mu itangazo ku rubuga rwa Instagram, iri tsinda ryavuze ko ibitaramo bagiye gukorera muri Amerika, i Burayi, na Canada ari (...) -
Umugore wa kabiri mu rubanza rwa Trump
5 AprilUrubanza ruregwamo Donald Trump rushingiye ku kwishyura Stormy Daniels, umugore wahoze ari umukinnyi wa pornography. Gusa abashinjacyaha banakomoje ku wundi mugore.
Inyandiko z’urukiko zivuga ko hari ubwishyu bwakorewe Trump ku “mugore 1” – uwo ibimenyetso bivuga ko ari Karen McDougal.
Karen yahoze ari amurika imideli mu gitangazamakuru cy’imyidagaduro Playboy. Kimwe na Daniels, na we avuga ko yagiranye imibonano mpuzabitsina na Trump.
Yavuze ko umubano wabo w’ibanga wamaze amezi 10. Trump (...) -
Justin Bieber yagurishije uburenganzira ku ndirimbo kuri miliyoni $200
25 JanuaryJustin Bieber yagurishije imigabane ku burenganzira kuri muzika ye na kompanyi yitwa Hipgnosis Songs Capital kuri miliyoni $200.
Iyi kompanyi ubu nayo ifite imigabane ku ndirimbo z’uyu muhanzi zirimo n’izakunzwe cyane za vuba aha – nka "Baby" na "Sorry".
Bieber, umwe mu bahanzi bagurishije kurusha abandi bose mu kinyejana cya 21, yiyongereye mu itsinda ry’abahanzi basaruye imari nini mu bihangano byabo.
Ibi bisobanuye ko Hipgnosis izajya yishyurwa igihe cyose indirimbo iri muzo baguzeho (...) -
Ahari Kubakwa Wakanda ya Akon Ubu Hararagirwa Ihene, Icyizere ku Nzozi z’Ifaranga Rye Cyarayoyotse
19 JanuaryUmuririmbyi rurangiranwa w’injyana ya RnB Akon avuga ko imigambi ye yakerejwe cyane- umujyi wa Afurika ku nkengero z’inyanja muri Senegal- ikomeje kugenda neza ku kigero cya 100.000%.
Nubwo ihene ubu ari zo zirirwa zirisha ibihehe n’ibishikashike ziragirwa ahari kubakwa uyu mujyi wa ‘Wakanda’ ya Akon, avuga ko abamunnyega bazisanga bagaragaye "nk’abaswa cyane" mu minsi iza.
Mu kiganiro cyihariye na BBC, uyu muririmbyi wamamaye cyane mu ndirimbo nka Smack That yahamirije abafana bategereje (...) -
Kuki Ingimbi n’Abangavu B’Ubu Batari Uko Bahoze Kera?
19 JanuaryUmuntu aravuka akaba umwana hanyuma agakura akaba umuntu mukuru hagati aho habaho ikindi cyiciro cy’abantu babaho mu gushayisha, mu buzima butari ku murongo na gato kandi bahora mu kajagari, akavuyo na rwaserera mu mitwe yabo. Reka twifashishije inkuru icukumbuye ya BBC, tukugezeho uko twasobanuye ubugimbi n’ubwangavu (adolescence) mu mateka uko imyaka yashize indi igataha- noneho tunakubwire impamvu ubu haje ikindi cyiciro gishya cyiyongera ku byo tumaze kuvuga.
Uzi akaga gaterwa (...) -
Iduka ryagutse, imyambaro igezweho...Ni IBISHYA GUSA MURI GOGO FASHION BOUTIQUE
18 January, by EditorNyuma y’uko abagana Gogo Fashion Boutique bakomeje kuba benshi ndetse bagashima serivisi bahabwa, kuri ubu iri duka ricuruza imyambaro igezweho ryamaze kwagurwa ndetse bongeramo ibindi bishya bigezweho.
Gogo Fashion Boutique iherereye mu Mujyi wa Musanze, mu Ibereshi rya II utaragera ku Musigiti, icuruza imyambaro itandukanye irimo iy’abagabo n’abagore ndetse n’urubyiruko.
Ni ko bimeze kandi no ku bijyanye n’inkweto. Aha uhasanga ubwoko bwose bw’inkweto zigezweho zirimo izikunzwe cyane .
Hari (...) -
R’Bonney Gabriel niwe watsindiye kuba Miss Universe 2022
16 JanuaryR’Bonney Gabriel wabaye Miss USA 2021 niwe wegukanye irushanwa rya Miss Universe 2022 mu ijoro ryo kuwa gatandatu.
Yashyikirijwe ikamba na Harnaaz Kaur Sandhu wo mu Buhinde wari wegukanye irya 2021.
Abakobwa b’uburanga b’ahatandukanye ku isi bari bakoraniye i New Orleans, leta ya Louisiana muri Amerika muri iri rushanwa rya 71 ry’ubwiza.
Ibihugu 84 nibyo byari bifite abakobwa babihagarariye mu gihatanira iryo kamba.
Umwaka ushize, Gabriel yabaye umunyamerika wa mbere ukomoka muri Filipine (...) -
Indirimbo ya Shakira ’yibasira Piqué’ yaciye agahigo kuri YouTube
14 JanuaryIndirimbo ya Shakira ivuga ko uwo bahoze babana Gerard Piqué yamucaga inyuma yaciye umuhigo kuri YouTube.
Video y’indirimbo ‘Out of Your League’ yarebwe inshuro zirenga miliyoni 63 nyuma y’amasaha 24 ishyizweho, bituma iba indirimbo ya mbere yo muri Amerika y’Epfo irebwe cyane mu gihe kingana gutyo.
Mu 2022 Shakira w’imyaka 45 yatandukanye na Piqué, 35, wahoze ari umukinnyi wa FC Barcelona nyuma y’imyaka irenga 10 babana.
Aba bombi bafitanye abana babiri.
BBC dukesha iyi nkuru yasababye Piqué (...)