Umukino wa Marines FC na Musanze FC wigijwe inyuma

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryasubitse umukino w’Umunsi wa 25 wa Shampiyona wagombaga guhuza Marines FC na Musanze FC ku wa Gatanu, riwimurira ku Cyumweru, tariki ya 1 Gicurasi 2022.

Marines FC yari kwakira uyu mukino kuri Stade Umuganda, yakinnye na APR FC ku wa Gatatu mu mukino ubanza wa ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro.

FERWAFA yamenyesheje iyi kipe y’i Rubavu ko umukino w’Umunsi wa 25 wa Shampiyona yagombaga kwakiramo Musanze FC ku wa Gatanu, tariki ya 29 Mata, wimuriwe ku Cyumweru.

Iti “Dushingiye ku mategeko agenga amarushanwa ya FERWAFA ku ngingo yayo ya 16, igika cya mbere; tubandikiye tugira ngo tubamenyeshe ko umukino mufitanye n’Ikipe ya Musanze FC muri Shampiyona 2021/22 ku itariki ya 29/04/2022 saa Cyenda ku kibuga cya Stade Umuganda wimuriwe ku itariki ya 1 Gicurasi 2022. Ikibuga n’isaha nta cyahindutse.”

Umutoza wa Marines FC, Rwasamanzi Yves, yari yagaragaje impungenge atewe no gukina na Musanze FC nyuma y’amaha 48 gusa akinnye na APR FC.

Ibi biri mu byatumye yarafashe icyemezo cyo kuruhutsa abakinnyi barimo Rushema Chris, Hakizimana Felicien, Hirwa Jean de Dieu na Ishimwe Fiston ku mukino w’Igikombe cy’Amahoro.

Nyuma y’imikino 24 imaze gukinwa muri Shampiyona, Marines FC iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 29 mu gihe Musanze FC ifite amanota 35 ku mwanya wa karindwi.

Umukino wa Marines FC na Musanze FC wimuriwe ku Cyumweru

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo