Inama y’Inteko rusange ya 73 y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), izatorerwamo Perezida wa FIFA uzayiyobora mu myaka ine iri imbere, izabera i Kigali tariki ya 16 Werurwe 2023.
Uyu mwanzuro wafatiwe mu nama yahuje Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, n’abayobozi b’impuzamashyirahamwe z’imikino esheshatu zigize uru rwego ruyobora Ruhago ku Isi.
Gianni Infantino w’imyaka 52, uyobora FIFA kuva muri Gashyantare 2016, aherutse gutangaza ko aziyamamariza manda ya gatatu.
Mu Ukwakira 2018, Umujyi wa Kigali wari wakiriye inama ya Komite Nyobozi ya FIFA.
Muri iyi nama yahuje abayobozi bakuru, hemejwe kandi ko umubare w’abakinnyi bazakina Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu mpera z’uyu mwaka, uzava byibuze kuri 23 bakaba 26.
Kuri iyi ngingo, hemejwe ko abicara ku ntebe y’ikipe batagomba kurenga 26, barimo abasimbura batarenze 15 n’abandi 11 barimo umuganga.
/B_ART_COM>