MU MAFOTO 300: Gufatana mu mashati, isake,...bimwe mu byaranze umukino wa Musanze FC na Rayon Sports

Musanze FC yaraye inganyije na Rayon Sports igitego 1-1 mu mukino w’Umunsi wa 27 wa Shampiyona wabereye kuri Stade Ubworoherane ku Cyumweru.

Amakipe yombi yagowe no gukinira ku kibuga cya Stade Ubworoherane kubera imvura nyinshi yaguye i Musanze mu gice cya mbere nubwo mu minota 45 ya nyuma yagabanutse.

Ku munota wa 31 ni bwo Rayon Sports yafunguye amazamu ku mupira uteretse watewe na Muvandimwe Jean Marie Vianney, Niyigena Clément atsindisha umutwe.

Ben Ocen wasimbuye mu gice cya kabiri, yishyuriye Musanze FC ku munota wa 82 ku mupira yatereye ahagana muri koruneri, umunyezamu Hategekimana Bonheur ananirwa kuwugarura.

Abakinnyi b’impande zombi bashyamiranye ubwo Muvandimwe Jean Marie Vianney yari akoreye ikosa kuri Munyeshyaka Gilbert, abakinnyi ba Musanze FC bagiye kurihana bigiza umupira imbere.

Ibi byateye gufatana mu mashati ku barimo Mugisha François na Niyonshuti Gad, Munyeshyaka na Iranzi Jean Claude, bahawe amakarita y’umuhondo. Abatoza na Uwikunda Samuel wari umusifuzi wa kane kuri uyu mukino, bari mu bagiye gukiza aba bakinnyi mu kibuga.

Mu minota y’inyongera, Musanze FC yibwiraga ko itsinze igitego cya kabiri ku mupira uteretse watewe na Niyonshuti Gad, ariko umusifuzi wo ku ruhande, Mutuyimana Dieudonné ‘Dodos’ agaragaza ko habayeho kurarira.

Kunganya uyu mukino byatumye Rayon Sports iguma ku mwanya wa kane n’amanota 44 naho Musanze FC iguma ku mwanya wa karindwi n’amanota 37.

Umwe mu bafana ba Musanze FC yari yazaniye isake umukinnyi wayo, Nkundimana Fabio, ku kibuga

Abakinnyi ba Rayon Sports bafatanya n’abafana kuririmba "Rayon ni wowe dukunda" ndetse no gukoma amashyi nyuma y’umukino

Abakunzi ba Rayon Sports bishimiye kuririmbira hamwe n’abakinnyi

Umutoza wa Rayon Sports, Jorge Manuel da Silva Paixão Santos, aririmba indirimbo yubahiriza ikipe

Abanya-Musanze bishimiye abakinnyi ba Rayon Sports barimo Musa Esenu

Amafoto: Renzaho Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo