Mbirizi yakomewe amashyi, Iradukunda Pascal yigarurira imitima y’Aba-Rayon babahundagajeho amafaranga (AMAFOTO)

Umukinnyi mpuzamahanga w’Umurundi, Mbirizi Eric, yaraye ahawe ikaze n’abafana ba Rayon Sports mu gihe Iradukunda Pascal w’imyaka 17, yigaruriye imitima y’abakunzi b’iyi kipe yambara ubururu n’umweru nyuma yo kwigaragariza mu mukino wa gicuti batsinzemo Musanze FC ibitego 2-0 ku wa Gatanu.

Ku matara y’i Nyamirambo, hari abafana ba Rayon Sports batari bake, batangiye kugera muri Stade ya Kigali hakiri kare ubwo AS Kigali yakinaga na Gasogi United.

Benshi bari banyotewe no kubona abakinnyi bashya baguzwe na Rayon Sports muri iyi mpeshyi ndetse batangiye gukomera amashyi iyi kipe itozwa na Haringingo Francis kuva mu minota ya mbere ubwo umukino wabo wari utangiye basatira cyane Musanze FC.

Mbirizi Eric ukina mu kibuga hagati, wari umaze amasaha atageze kuri 24 ageze mu Rwanda nyuma yo kugurwa mu Burundi, yigaragaje neza muri uyu mukino ndetse abakunzi ba Rayon Sports bamwereka urukundo.

Ibyishimo by’Aba-Rayon byafashe indi ntera ubwo Mbirizi Eric yahabwaga amashyi n’abafana asimbuwe na Iradukunda Pascal w’imyaka 17, winjiranye mu kibuga na Rudasingwa Prince ku munota wa 68.

Iradukunda bigaragarira amaso ko akiri muto bitewe n’indeshyo ndetse n’ibilo bye, yinjiye benshi bamwibazaho mu gihe ku mupira wa mbere yatanze mu ruhande rw’ibumoso, yakomewe amashyi menshi n’abafana ba Rayon Sports.

Amacenga yihariye y’uyu mwana wazamukiye muri Ingabire Football Academy, yatumye abafana ba Rayon Sports batwarwa ndetse bamukomeraga amashyi kuri buri kimwe yakoraga mu kibuga mu gihe abakinnyi ba Musanze FC banyuzagamo bakamukorera amakosa.

Nyuma y’umukino, Iradukunda Pascal yabwiye EM Sports TV ko yishimiye kugirirwa icyizere ndetse ko yifuza gukina ku rwego mpuzamahanga.

Ati “Ndi muri Rayon Sports kuva muri Kamena uyu mwaka, ni umutoza Paixão wanzanye, yaje aho twitoreza kuri UTEXRWA arambona, avuga ko mfite impano.”

Yakomeje agira ati “Umukino wari mwiza. Mbere na mbere ndashimira umutoza wanjye, turi mu rwambariro yatubwiye ngo ntitugire ubwoba, nanjye ni byo nakoze. Intego ni ugukina mu mahanga, ariko aha ni mu rugo, Rayon ku mutima.”

Abafana ba Rayon Sports beretse urukundo Mbirizi na Iradukunda, babaha amafaranga ubwo umukino wari urangiye.

Mbirizi Eric yigaragaje mu mukino wa mbere yakiniyemo Rayon Sports

Mbirizi ahanganiye umupira na Niyijyinama Patrick wa Musanze FC

Umutoza wungirije wa Rayon Sports, Rwaka Claude, aha amabwiriza Iradukunda Pascal wishimiwe cyane n’abafana

AMAFOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo