Mazimpaka André yavuze ku byo gusubira muri Rayon Sports, umutoza Haringingo n’ibihe atazibagirwa (Video)

Uwahoze ari umunyezamu wa Rayon Sports, Mazimpaka André, yavuze ko yifuza kuyisubiramo akazanayisorezamo gukina ruhago kubera ko ari yo kipe yagiriyemo ibihe byiza atazibagirwa nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru.

Mazimpaka ni umwe mu bari bagize Rayon Sports iheruka kwegukana Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2018/19.

Mu kiganiro uyu munyezamu yagiranye na Rwanda Magazine aho ari mu biruhuko nyuma yo gusoza umwaka w’imikino wa 2021/22, yavuze ko abafana be bamwitega mu mwaka w’imikino ugiye gukurikiraho.

Ati “Muri iyi minsi nari ndimo kuruhuka kugira ngo nongere nsubirane, kandi nk’umuntu ufite umuryango ntabwo aba yicaye gusa. Abafana banjye bandindire umwaka utaha.”

Yifuza gusubira muri Rayon Sports

Kuri ubu, hari amakuru avuga ko Mazimpaka azakinira Rayon Sports mu mwaka utaha w’imikino.

Tuganira, uyu munyezamu yavuze ko atarumvikana na Rayon Sports ariko yifuza kuyikinira kandi yumva ko afite kinini yayifasha, akongera kuyihesha Igikombe cya Shampiyona.

Ati “Oya, ntabwo twumvikanye na Rayon Sports ariko ni ikipe nakiniye, nagiriyemo ibihe byiza, numva ko no kuyigarukamo nta kibazo cyaba kirimo kuko ndabikwiye.”

“Nta muntu wigeze anyegera, ahubwo njyewe hari abo twagiye tuvugana mbere y’uko bishobotse bagira icyo bamfasha nagaruka.”

Abajijwe niba hari icyo abona agifite cyo guha Rayon Sports, Mazimpaka yagize ati “Kinini cyane, Rayon Sports ni ikipe nzi cyane, mfite icyo nayimarira kugira ngo yongere gutwara igikombe.”

Agaruka ku myaka ibiri ishize yakiniyemo amakipe ya Gasogi United na Etincelles FC, uyu munyezamu yavuze ko nubwo atahoraga mu izamu, ariko yakinaga imikino ikomeye.

Ati “Muri Gasogi nakinaga imikino y’ingenzi nka ‘derby’ ariko na none ni ikipe ifite umunyezamu wayo, perezida wayo yemera, Gaël [Cuzuzo]. Yakinaga imikino imwe, nanjye nkakina ikomeye nk’umunyezamu mukuru.”

Ntazibagirwa umwaka udasanzwe yatwaranye na Rayon Sports igikombe cya Shampiyona

Mazimpaka yagize uruhare rukomeye mu gufasha Rayon Sports kwegukana Igikombe cya Shampiyona ya 2018/19 ubwo yari avuye muri Musanze FC.

Kuri we, ngo ni umwaka w’igitangaza wamufashije byinshi ndetse kuri uyu munsi utuma bamwe bamwubaha kubera ibyishimo yahaye Aba-Rayon.

Ati “Uriya ni umwaka w’igitangaza mu buzima bwanjye, ni umwaka ntazibagirwa. Ni umwaka wambereye mwiza, watumye niyubaka, wangiriye akamaro mu rugendo rwanjye rwo gukina Ruhago. Gushimisha abantu bagera hafi kuri miliyoni 6 biba bihagije. Byari ibyishimo kuko n’ubu barabinyubahira kuko hari icyo nabakoreye.”

Mazimpaka André yatwaranye Igikombe cya Shampiyona na Rayon Sports mu 2019

Ubuyobozi bwa Musanze FC bwamufashije kugera ku nzozi ze

Mazimpaka yavuze ko ubwo yifuzwaga na Rayon Sports kandi agifitanye amasezerano na Musanze FC bitamugoye kuko Umuyobozi wayo yamwumvise, akamureka kugira ngo abashe kugera ku nzozi ze.

Ati “Musanze FC yari ikipe nziza, ifite umuyobozi mwiza wankundaga, kuhava njya muri Rayon Sports ntabwo byangoye cyane kuko nanjye numvaga nshaka Rayon Sports kuko byasaga no gukangura uwabyukaga.”

Yakomeje agira ati “Nabwiye umuyobozi wanjye, mubwira ko mbonye amahirwe yo kujya muri Rayon Sports kandi ari zo zari inzozi zanjye ni uko arambwira ngo niba ari zo nzozi zawe nta kibazo. Yambereye imfura.”

Ashimira Tuyishimire Placide uyobora Musanze FC

Yagize ati “Ni umuntu mwiza, mu buzima busanzwe butari n’ubw’umupira ni umuntu uzi kubana, ni umuntu wumva ikibazo cy’umuntu kandi akagikemura mu buryo bukwiye.”

Yubakiye ku mahirwe atagize ari muri Mukura VS

Mazimpaka yavuze ko kubura Shampiyona ya 2015/16 ubwo yari muri Mukura Victory Sports, byamuhaye inararibonye yakoresheje muri Rayon Sports kugeza ubwo ho yatwaraga igikombe.

Ati “Muri Mukura VS twari gutwara Shampiyona mu by’ukuri, ariko byampaye inararibonye bituma nyikoresha muri Rayon Sports. Ibintu amakipe menshi akunze guhura na byo mu minsi ya nyuma ni byo bituma igikombe gitakara kandi aba yatangiye neza.”

Agaruka ku ikipe yakinira mu mwaka utaha w’imikino mu gihe byaba bidakunze ko asubira muri Rayon Sports, Mazimpaka yagize ati “Ubu ndi kurindira, numva ko iki gihe ari cyo cyiza cyo kugira ngo mbe nasaba Rayon Sports ngo nyifashe. Nabikora kandi si ubwa mbere naba ngiye kubibakorera.”

Burya yakoranye na Haringingo uzatoza Rayon Sports

Muri iki kiganiro na Rwanda Magazine, umunyezamu Mazimpaka yavuze yigeze gukorana na Haringingo Francis Christian uzatoza Rayon Sports mu mwaka utaha w’imikino.

Ati “Ndamuzi muri Vital’o, twarakoranye ndamuzi. Iyo Yaoundé [Kanyankore Gilbert] yabaga adahari, ni we wafata ikipe akayitoza. Ni umuntu uzi kubana, azi gutoza kandi azi no gusoma umukino. Ikindi ni umuntu uzi uko acunga ibihe ikipe irimo.”

Yakomeje agira ati “Birashoboka cyane [ko yayiha igikombe] kuko Rayon Sports kumara imyaka itatu idwatara igikombe ni ibintu utabonera igisobanura. Uyu ni umwaka wa kane, nkeka ko na we abizi, azi amateka ya Rayon Sports, azi ko agomba gukora ibishoboka byose ngo ayihe igikombe.”

Mazimpaka wanyuze mu makipe arimo Renaissance FC, Police FC, Kiyovu Sports, Vital’o, Espoir FC, Mukura VS, Musanze FC, Rayon Sports, Gasogi United na Etincelles FC, yahishuye ko asigaje imyaka ibiri akina ariko yifuza gusoreza umupira w’amaguru muri Rayon Sports yagiriyemo ibihe byiza.

Reba ikiganiro cyose twagiranye na Mazimpaka André

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo