Umwaka mushya n’intego nshya! AS Kigali yihaye intego zo kuba ikipe y’ibikombe, yizeye ko kwegukana Shampiyona na CAF Confederation Cup bishoboka mu mwaka w’imikino wa 2022/23.
Ku wa Gatanu, tariki ya 12 Kanama 2022, ni bwo AS Kigali yagize ikiganiro n’abanyamakuru, imurika abakinnyi n’abatoza bayo mu mwaka mushya w’imikino n’intego igiye kuwinjiranamo.
Ikipe y’Abanyamujyi ifite Igikombe cy’Amahoro inshuro ebyiri ziheruka ndetse ikaba izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, izakoresha abakinnyi 26 barimo 10 bashya.
Perezida wayo, Shema Fabrice, yavuze ko hari icyerekezo bihaye bagomba kugeraho kandi ibyo byose bikajyana no kuba ikipe y’ibikombe.
Ati “Turi ikipe yiyubaka kandi yifuza kugera kure. Aho tugana, ibyo twifuza kugeraho n’umusaruro tubona ni byo by’ingenzi.”
“Igikombe cy’Amahoro twakigize icyacu kandi intego twihaye ni uko tuzajya dutwara ibikombe byose. Yego, AS Kigali ni ikipe ifite mu myaka 20, ariko ntabwo turagera aho twifuza kugera.”
Yongeyeho ati “Abo duhura nabo, tuza dushaka gutsinda kandi gutsinda twabigize intego.”
Perezida wa AS Kigali, Shema Fabrice, yavuze ko bagomba kuba ikipe y’ibikombe
Cassa Mbungo ati “Gutwara CAF Confederation Cup” birashoboka
Ubwo yasubiraga muri AS Kigali ku nshuro ya gatatu muri Mata uyu mwaka, byasaga n’aho icyizere cyo gusoreza mu makipe ane ya mbere ari gike ndetse ukurikije uko iyi kipe yari imaze iminsi yitwara, nta cyizere benshi bayihaga ko yakwegukana Igikombe cy’Amahoro ariko yabigezeho nyuma y’amezi abiri gusa.
Muri uyu muhango wo kwerekana abakinnyi bashya n’intego AS Kigali igiye kwinjirana mu mwaka w’imikino wa 2022/23, nk’uko akunze kubigenza kenshi, umutoza Cassa Mbungo André yabanje gushimira Imana, ashimira abatoza banyuze muri iyi kipe by’umwihariko Nshimiyimana Eric, avuga ko yakomereje aho bari bagejeje.
By’umwihariko, yashimiye Perezida wa AS Kigali, Shema Fabrice, avuga ko ari “umugabo w’imfura” mu gihe kandi yashimiye abakinnyi n’abatoza bakoranye mu mwaka ushize w’imikino mbere yo guha ikaze abashya bari muri iyi kipe.
Ati “Ndashaka gushimira ubuyobozi, Perezida abyumve neza, ndashaka kumushimira kuko ni umugabo w’imfura, ni umugabo w’inyangamugayo cyane cyane iyo yungirijwe n’abandi bose, biduha imbaraga nyinshi cyane. Ndashaka kubashimira byimazeyo. Ndashimira kandi n’abakinnyi, abo twari dusanganywe n’abashya, mwakoze akazi gakomeye, hamwe n’Imana twageze aho twifuzaga kugera, aho twashoboye kugera, aho Imana yadushoboje kandi turacyari hano kuko turacyakomeje rwa rugendo.”
Agaruka ku ntego bafite mu mwaka mushya w’imikino wa 2022/23, Cassa Mbungo yashimangiye ko bafite imihigo ihanitse mu marushanwa atatu y’ingenzi bagiye gukina, agaragaza ko kwegukana CAF Confederation Cup bishoboka.
Ati “Dufite imihigo ihanitse, ni yo mpamvu twifashishije abakinnyi batandukanye kandi bafite ubwo bushobozi. Dufite amarushanwa atatu tugomba gukina muri uyu mwaka w’imikino; dufite irushanwa rya CAF Confederation Cup, dufite Shampiyona tugomba gukina imikino hafi 30, dufite n’Igikombe cy’Amahoro twatwaye mu mwaka ushize w’imikino.”
Yakomeje agira ati “Ayo yose nimbabwira ngo tugiye kureba ko twagera kure ntabwo naba mbabeshya, mushobora kuvuga ngo gutwara Confederation Cup ntibishoboka ariko njye nzi neza mu mutima wanjye ko bishoboka. Birashoboka kandi tubikoze neza, twese hamwe nk’ikipe, ubuyobozi, abakinnyi n’abatoza tukabyitegura neza birashoboka ko twatwara icyo gikombe, tutanagitwaye twagera kure hashoboka ariko aho njye ndeba ni ku gasongero.”
Ntawe ukeneye kuza mu makipe ane ya mbere…..
Muri uyu muhango, umutoza Cassa Mbungo yavuze ko badakeneye kuza mu makipe ane ya mbere ahubwo icyo bareba ari ukwegukana Shampiyona, ibindi bikaza nyuma.
Ati “Noneho muri Shampiyona, sinjya kubabeshya ngo ndashaka kuba muri Big Four [mu makipe ane ya mbere], Big Four izaza ari uko nananiwe gutwara igikombe, tuzaba aba kabiri kuko twananiwe gutwara igikombe, tuzaba aba gatatu kuko twananiwe gutwara igikombe, tuzaba aba gatandatu kuko twananiwe gutwara igikombe, ariko icyo tureba ni agasongero.”
Yongeyeho ati “Ni kimwe no mu Gikombe cy’Amahoro, ngira ngo byo ntimwabishidikanyaho kuko tumaze kugitwara kenshi. Ibyo byo ngira ngo ni icyacu. Kiriya ni icyacu, tugomba kongera tukacyisubiza. Ubu intego ni Shampiyona na CAF Confederation Cup.”
Umutoza Cassa Mbungo yavuze ko we areba ku gasongero ka buri rushanwa azakina
N’abakinnyi bafite intego zo kwegukana ibikombe byose bazakinira
Kapiteni wa AS Kigali, Niyonzima Haruna wamaze kongera amasezerano y’umwaka muri iyi kipe, ni we wavuze mu izina rya bagenzi be.
Mu minota ibiri n’amasegonda 48 ijambo rye ryamaze, yashimiye ubuyobozi bwa AS Kigali bwabashyigikira mu byo bagezeho, na we ashimangira ko intego ari ukwegukana ibikombe bazakinira, bitakunda bakagera kure.
Ati “Nta byinshi mfite byo kuvuga, gusa ndabanza gushimira abayobozi muri rusange, umupira ugira byinshi ariko abayobozi, abakinnyi tutari kumwe ntacyo twageraho. Ndashimira abayobozi, ariko cyane cyane nshimira abakinnyi bagenzi banjye twari kumwe ubushize ndetse n’abashya baje. Umupira ni nk’imodoka, bamwe baragenda abandi bakaza, ariko intego iba ari ya yindi.”
Yakomeje agira ati “Twebwe rero nka AS Kigali, turashimira ko hari ibyo yatugejejeho mu mwaka ushize ariko turacyafite n’izindi ntego muri uyu mwaka tujemo. Murabizi ko tuzakina Shampiyona ndetse tugakina na Confederation [CAF] aho tuzaba duhagararariye igihugu cyacu. Intego yacu ni ukugera kure byaba na ngombwa tugatwara n’ibyo bikombe byose.”
“Icyo navuga ko ni uko njye na bagenzi banjye turi hamwe kugira ngo dukorere AS Kigali 100% kandi tukazayiha ibishoboka byose ndetse n’ibyo Imana izadushoboza. Ndizeza ko dufite umutoza mwiza ndetse udutoza ibintu byiza bitujyana imbere ariko natwe tumuri inyuma.”
Niyonzima yongeyeho ko intego bafite ari ugushimisha abakunzi ba AS Kigali bityo bagomba guhera ku Cyumweru, tariki ya 14 Kanama 2022, aho bazakina na APR FC ku mukino wa Super Coupe uhuze ikipe yatwaye Shampiyona n’iyegukanye Igikombe cy’Amahoro.
Ati “Ntabwo nkunda kuvuga ku biri imbere ariko hari ikindi gikorwa dufite ku Cyumweu aho tuzakina Super Coupe ku Cyumweru, ndabararitse rero mwese nk’abanyamakuru, abakunzi ba AS Kigali, tuzahabe tuze twishime kuko n’ubundi intego yacu ni ugushimisha AS Kigali.”
Kapiteni wa AS Kigali, Haruna Niyonzima, yijeje ibyishimo ku mukino wa Super Coupe uzaba ku Cyumweru
– Hamuritswe abakinnyi bashya, abasanzwe n’abatoza
Abakinnyi bashya berekanywe ni myugariro Dusingizimana Gilbert wavuye muri Kiyovu Sports uzambara nimero 3, Tuyisenge Jacques wavuye muri APR FC uzambara nimero 9 n’Umunya-Cameroun Man-Yakre Dangmo uzambara nimero 10.
Hari kandi Rucogoza Eliassa wavuye muri Bugesera FC uzambara nimero 14, Akayezu Jean Bosco wavuye muri Etincelles FC uzambara nimero 22, Umunya-Kenya Ochieng Lawrence Juma ukina mu kibuga hagati uzambara nimero 24.
Biyongeraho Umurundi Ndikumana Landry ukina ku mpande asatira izamu uzambara nimero 28, Nyarugabo Moïse wavuye muri Mukura VS uzambara nimero 30, umunyezamu Otinda Frederick Odhiambo ukomoka muri Kenya uzambara nimero 33 na myugariro w’Umugande Satulo Edward uzambara nimero 44.
Abandi basanzwe mu Ikipe ya AS Kigali berekanywe ni umunyezamu Ntwari Fiacre, Rukundo Denis, Rugwiro Hervé [utari uhari kubera uburwayi], Bishira Latif, Uwimana Guillain, Kayitaba Jean Bosco, Kapiteni Niyonzima Haruna wongereye amasezerano y’umwaka umwe, Shabani Hussein ‘Tchabalala’ wongereye amasezerano y’imyaka ibiri, Rugirayabo Hassan, Mugheni Fabrice, Kalisa Rachid, Kwitonda Ally, Niyonzima Olivier ‘Seif’, Ekwa Serge [utari uhari kubera uburwayi], Ahoyikuye Jean Paul n’umunyezamu Rugero Chris.
Abatoza bazaba barangajwe imbere na Cassa Mbungo André wungirijwe na Mbarushimana Shabani, Hakizimana Corneille ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi na Maniraguha Claude utoza abanyezamu.
Abandi ni umuganga Rugumaho Arsène, physio Nsabimana Jean de Dieu, Ayubu ushinzwe ibikoresho, umufotozi Umurerwa Delphin, Nyaminani Isabelle ufata amashusho na Bayingana Innocent ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe.
Hamuritswe kandi imyambaro ikipe izambara, aho uwa mbere ari uwo mu rugo uri mu mabara y’ubururu, uwo hanze uri mu ibara rya Orange n’uwa gatatu uri mu ibara ry’icyatsi cyerurutse.
AS Kigali izahura na ASAS Djibouti Télécom yo muri Djibouti mu ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup rizakinwa mu kwezi gutaha.
Iyi kipe yegukanye Igikombe cy’Amahoro cya 2022, ifite kandi umukino wa Super Coupe izahuramo na APR FC ku Cyumweru, tariki ya 14 Kanama, saa Cyenda kuri Stade ya Kigali.
Nyuma y’iminsi itanu hakinwe uyu mukino ni bwo izakira Etincelles FC mu mukino w’Umunsi wa mbere wa Shampiyona ya 2022/23 uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
AS Kigali yari yateguye ahabereye ikiganiro n’abanyamakuru muri Ubumwe Hotel
Umunyamabanga Mukuru wa AS Kigali, Gasana Francis
Umutoza Casa Mbungo André yageze kare ahabera ikiganiro n’itangazamakuru
Umunyamakuru Rigoga Ruth wa RBA
Kayishema Thierry Tity na we akora kuri Televiziyo Rwanda
Ubwo Perezida wa AS Kigali, Shema Fabrice, yageraga muri Ubumwe Hotel
Umunyamabanga wa AS Kigali, Gasana Francis, atanga ikaze
Tuyizere Mubarak ukorera City Radio
Nsabimana Eric ukorera B&B FM
Kantarama Grace wa Radio Huguka
Nsengiyumva Sidid wa B&B FM Umwezi yaje kumva intego za AS Kigali
Six Seth wa Yongwe TV
Canisius Kagabo wa Isimbi.rw
Rugangura Axel wa Radio Rwanda na we yari yitabiriye iki kiganiro n’abanyamakuru
Nkusi Denis wa Izuba TV
David Bayingana ni we wari uyoboye gahunda
Habanje kugaragazwa abakinnyi bari basanzwe muri AS Kigali haherewe kuri Ntwari Fiacre
Abagize Staff tekinike ya AS Kigali bari babukereye
Mbarushimana Shabani wahoze muri Gasogi United ni we uzaba yungirije Cassa Mbungo
Hakizimana Corneille yasubiye muri AS Kigali nk’umutoza wongerera ingufu abakinnyi
Umunyamakuru Kayiranga Ephrem wa Flash FM
Ubwo Kapiteni wa AS Kigali, Niyonzima Haruna yerekwaga abitabiriye iki gikorwa
Abakinnyi bose ba AS Kigali bari bahari uretse Rugwiro na Ekwa Serge
Ahoyikuye Jean Paul asuhuza abantu ubwo yerekanwaga
Dusingizimana Gilbert wavuye muri Kiyovu Sports ni we mukinnyi wa mbere mushya werekanywe
Dusingizimana yakirwa na Perezida wa AS Kigali, Shema Fabrice
Gasana Francis yavuze ko kubona uyu musore ukiri muto bitari byoroshye
Tuyisenge Jacques wari Kapiteni wa APR FC, yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa AS Kigali
Tuyisenge yari afite akanyamuneza ubwo yasuhuzanyaga n’Umuyobozi wa AS Kigali
Man- Yakre Dangmo ukomoka muri Cameroun
Man-Yakre ntiyagowe no guhita aba Umunyamujyi wuzuye
Umutoza Cassa Mbungo yakira Rucogoza Eliassa wavuye muri Bugesera FC
Akayezu Jean Bosco wavuye muri Etincelles FC
Nyarugabo Moise wavuye muri Mukura VS na we ni umukinnyi mushya wa AS Kigali
Perezida wa AS Kigali, Shema Fabrice, yavuze ko bafite icyerekezo bashaka kugeramo kandi bizeye kubona umusaruro
Ngabo Robben wa Radio/TV1 abaza ikibazo mu kiganiro n’abanyamakuru
Bigirimana Augustin Guss wa Royal FM
Ngabo Frank wa Inyarwanda
Habimana Sadi ukorera BTN TV na Umuseke
Jonathan wa BTN na Gakuba Romalio wa Isango Star
Bigirimana Augustin Guss abaza ikibazo
Kanyamahanga Jean Claude ’Kanyizo’ wa Radio/TV1
Shema Fabrice yavuze ko AS Kigali igomba kuba ikipe y’ibikombe
Umutoza Cassa yahize kwisubiza Igikombe cy’Amahoro anagaragaza ko kwegukana ibindi bikombe bishoboka
Voisine wa City Radio
Abakinnyi 10 AS Kigali yaguze bafata ifoto hamwe n’ubuyobozi
AMAFOTO: RENZAHO Christophe
/B_ART_COM>