Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda na Minisiteri ya Siporo zemeranyije ko sosiyete zikorera mu Rwanda ibijyanye no gutega [betting] ku mikino, zibujijwe kubikora ku marushanwa y’imbere mu gihugu nyuma y’uko bigaragaye ko bishobora gutuma habaho ‘match-fixing’.
“Match-fixing” ni uburiganya mu mikino cyangwa gukora uburiganya butuma umukino ugenda mu buryo umuntu runaka yateguye ariko byanyuze mu nzira zidakwiriye nko gutanga ruswa no kwitsindisha kandi binyuranyije n’amategeko y’uwo mukino.
Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ku wa Kane rivuga ko “imaze kubyemeranyaho na Minisiteri ya Siporo, imenyesha abacuruza imikino y’amahirwe (sports betting and online gaming) ko kwamamaza no gutega ku marushanwa y’imikino ibera mu Rwanda bibujijwe uhereye none kugeza hatanzwe andi mabwiriza mashya azashingira ku isesengura rikorwa na Minisiteri ya Siporo ku ngaruka iyo mikorere yatera ku iterambere ry’amarushanwa mu Rwanda.”
Yakomeje ivuga ko “Iri tangazo rireba imikino y’amarushanwa yose ku rwego rw’Igihugu, Shampiyona n’amarushanwa yaba ayo mu Cyiciro cya Mbere n’icya Kabiri ndetse n’amarushanwa y’urubyiruko.”
MINICOM yasabye ubufatanye bw’inzego zose mu gushyira mu bikorwa amabwiriza akubiye muri iri tangazo.
Ese koko ‘Match-fixing’ ibaho mu Rwanda?
Hashize imyaka myinshi bivugwa ko muri siporo Nyarwanda by’umwihariko mu mupira w’amaguru hari ruswa, ko imikino igurwa ibyo abakinnyi n’abatoza bita ko ari “ugutegura match” ku buryo ubu nta muntu upfa gutsinda “atateguye”.
Ni kenshi hagiye havugwa ubwumvikane buke hagati y’abatoza n’abayobozi, bapfa ikintu kimwe. Ni ikintu cy’ingenzi kuri bo, amafaranga yo gutegura “match”, ayo ashobora gutuma abagabo bafatana mu mashati induru zikavuga, ku buryo n’umushahara umuntu ashobora kuwibagirwa ariko ayo gutegura akabonekera igihe.
Umuntu utabizi, yakumva ijambo “gutegura” akagira ngo ni nk’amafaranga yo kugura amazi cyangwa se pommade n’ibindi nk’ibyo bishobora gukenerwa ku kibuga. Gutegura ni ukugura umukino.
“Gutegura” na byo ni “Match-fixing”. Mu Rwanda, iyo habaye igisa na byo byitwa ko ‘Kanaka yariye cyangwa yatamiye’ ngo yitsindishe cyangwa se ko umusifuzi yibye ikipe runaka.
Mu Ukwakira 2012, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryahagaritse imyaka itanu uwari umutoza wa Kiyovu Sports, Ntagwabira Jean Marie, nyuma y’uko abwiye abanyamakuru ko yahaye amafaranga abakinnyi ba Rayon Sports ngo bitsindishe, abinyujije ku mufana wayo Kayinamura Issa.
Nyuma y’imyaka itatu ibyo bibaye, Hategekimana Bonaventure ‘Gangi] [witabye Imana mu 2017], Pappy Chimanga, Bebeto Lwamba, Ilunga Freddy Mukadi na Mugwaneza Pacifique bakiniraga Etincelles FC, batawe muri yombi bakurikiranyweho kwakira ruswa kugira ngo bitsindishe mu gushaka guha amahirwe ikipe ya Musanze FC zari zihanganiye kumanuka.
Nta gihe kinini gishize kandi, uwahoze ari Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, agaragaje ko iyi kipe yagiye yishyura abasifuzi hagati 2014 na 2016, igamije gushaka intsinzi.
Nubwo izo ngero hamwe n’izindi nyinshi zikunze kujya ahagaragara, nta wundi urahanirwa ‘match-fixing’ mu Rwanda nyuma ya nyakwigendera Ntagwabira Jean Marie mu gihe buri gihe inzego zinyuranye muri siporo y’u Rwanda zivuga ko zahagurukiye kurwanya ruswa iyivugwamo cyane cyane mu mupira w’amaguru.
Gusa, ikibazo gikunze kuba ko ababivuga cyangwa abavugwaho gutanga no kwakira ruswa, bose ntawe ushobora kugaragaza ibimenyetso byashingirwaho.
Mu ushize, hari amajwi yashyizwe hanze n’Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), yumvikanamo abakunzi ba Mukura Victory Sports irwana no kutamanuka, baciririkanya n’umunyezamu we, Mazimpaka André, kugira ngo azitsindishe mu mukino wahuje amakipe yombi, byarangiye anganyije igitego 1-1.
Uwari umunyezamu wa AS Muhanga, Mbarushimana Emile uzwi ku izina rya Rupari, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha akurikiranyweho icyaha cyo gusaba ruswa mu mikino ya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere ikipe ye yakinnye mu mwaka w’imikino wa 2020/21.
Hari nyuma y’uko AS Muhanga ari imwe mu makipe yakinnye imikino yibajijweho na bamwe nyuma yo guhura na Bugesera FC, Gasogi United na Sunrise FC, yose ikayitsindwa ibitego 4-0, 4-0 na 4-1 mu 2021. Gusa, byarangiye abaye umwere, ararekurwa.
Hari n’indi mikino ya Shampiyona yagarutsweho cyane bivugwa ko habayeho ubwumvikane ku buryo irangira mu mwaka ushize w’imikino wa 2021/22.
Icyemezo cya MINICOM ni wo muti kuri “Match-fixing”?
Kuri bamwe, bagaragaza ko MINICOM ku bufatanye na MINISPORTS nk’inzego za Leta, zishimye aho zishikira zigahagarika ibyo zifite mu nshingano.
Sosiyete zikora ibijyanye no gutega [betting] ku mikino mu Rwanda zimaze igihe gito zitangiye ndetse kubikora ku marushanwa y’imbere mu gihugu ndetse na mbere y’uko zibikora na bwo “match-fixing” yaravugwaga.
Muri siporo Nyarwanda cyane mu mupira w’amaguru, Match-fixing ikomeye ntabwo ari iterwa na ‘betting’ nubwo na yo hataburamo uruhare rwayo.
Akenshi usanga igarukwaho ari ubwumvikane hagati y’abashaka intsinzi n’abitsindisha kandi bigakorwa ku ngano y’amafaranga runaka cyangwa indi ngurane ndetse bikaba bishobora gushingira ku misifurire.
Ikindi ni uko imikino yo mu Rwanda itagaragara muri sosiyete za ‘betting’ zikorera imbere mu gihugu gusa kuko no mu bindi bihugu birimo iby’abaturanyi umuntu ashobora kuhagurira umukino ashaka wahuje amakipe ya hano mu Rwanda.
/B_ART_COM>